SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Israel Mbonyi yageze mu bubiligi yakiranwa urugwiro
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Iyobokamana > Israel Mbonyi yageze mu bubiligi yakiranwa urugwiro
Iyobokamana

Israel Mbonyi yageze mu bubiligi yakiranwa urugwiro

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/06/05 at 11:20 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Israel Mbonyi utegerejwe mu gitaramo gikomeye giteganyijwe kubera mu Bubiligi, yamaze kugera mu Mujyi wa Bruxelles aho byitezwe ko azataramira tariki 8 Kamena 2024.

Mu ijoro ryo ku wa 4 Kamena 2024 nibwo Israel Mbonyi yageze mu Bubiligi ari kumwe n’itsinda ry’abacuranzi bazafatanya mu gitaramo uyu muhanzi afite i Bruxelles.

Israel Mbonyi n’itsinda bari kumwe bakiriwe n’ubuyobozi bwa Team Production yamutumiye muri iki gitaramo byitezwe ko kizitabirwa n’abatari bake, cyane ko mbere gato ko ahaguruka i Kigali byari byanje gutangazwa ko amatike ya VIP yashize ku isoko mu gihe n’asanzwe hari hasigaye agera ku 10%.

Nubwo ariko amatike akomeje gushira ku isoko, mu minsi ishize iki gitaramo cyari cyimuwe aho cyagombaga kubera bitewe n’uko ahari hateganyijwe mbere habaye hato bityo hashakwa ahisumbuyeho.

Byitezwe ko iki gitaramo cya Israel Mbonyi kizabera mu cyumba kizwi nka Docks cyangwa ‘Dome Events Hall’ aho kuba muri Birmingham Palace yari yatangajwe mbere.

Nyuma yo kuva i Burayi, Israel Mbonyi agomba guhita ataha mu Rwanda agakomeza imyiteguro y’ibitaramo afite yaba muri Kenya no muri Uganda, aho agomba gutaramira muri Kanama 2024.

Israel Mbonyi yaherukaga gukorera igitaramo mu Bubiligi muri Kamena 2023, iki gihe nabwo akaba yarahagiriye ibihe byiza kuko cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru.

Igitaramo cya Israel Mbonyi  kizabera gace kitw Boulevard Lambermont 1 1000 Bruxelles  aho kwinjira bitteganyijwe ko ari  amayero 50 muri VIP aho amatike  yaho yamze gushira naho ahasanzwe akab ari amayero 30 kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 08 Kamena 2024

 

You Might Also Like

Aline Gahongayire yijeje abo mu Bubiligi igitaramo cy’amashimwe

Feast and Praise Brunch igiye kuba bwa mbere muri Kigali

Mufti w’u Rwanda yahaye umukoro abanyarwanda bagiye mu mutambagiro i Maka

Papa Leon XIV yakiriye Perezida Zelensky i Vatikani

Korali Ganza Kristo yo muri ADEPR Gasave yateguye igiterane cy’amashimwe kizamara iminsi 2

Nsanzabera Jean Paul June 5, 2024 June 5, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Ubukungu

Ibiciro by’ibikomoka kuri Peterol byongeye gutumbagira

February 10, 2025
Andi makuru

Perezida Kagame yashyize indabo ku rwibutso rwa Freedom Monument’ rw’abasirikare ba Latvia (Amafoto)

October 2, 2024
Andi makuru

Ku rwibutso rwa Jenoside rwa Bigogwe hatoraguwe Grenade

April 11, 2023
Andi makuru

Abasore bari bakurkiranweho uruhare mu rupfu rwa Olga Kayirangwa barekuwe

November 19, 2024
Imyidagaduro

Juliana Kanyomozi yasabye abakunzi be kuzitabira igitaramo cya The Ben

December 17, 2024
Imyidagaduro

Bimwe mu bikoresho byakoreshejwe muri Filime zakunzwe harimo na Titanic bigeye gutezwa cyamunara

October 3, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?