Umuhanzi Cyusa Ibrahim ukunzwe cyane muri iyi minsi mu njyana Gakondo ndetse akaba n’umwe mu baririmbyi bafashaga Cécile Kayirebwa,Cyusa. nyuma y’amezi menshi ategura igitaramo cye yise Migabo Live concert yatuye Umukuru w’igihugu Paul Kagame kubera ibyiza yakoze mu myaka 30 nyuma yuko rwibohoye Ingoma yagashakabuhake yatumye abanyarwanda twisanga mu macakubiri akab ariwo muzi watumyeategura i gitaramo cyo gucyeza ibyiza yakoze .+
Ni mu kiganiro n’itangazamakuru ku gicamunsi kuri uyu wa gatatu muri Onomo Hotel cyitabiriwe na Cyusa Ibrahim , Mnagera Muyoboke Alexis ndetse n’abahagarariye abaterankunga b’icyo gitaramo havugiye byinshi ku bijyanye n’imyiteguro y’icyo gitaramo .
Mu ijambo rye Cyusa Ibrahim yabanje gushimira abaterankunga bose ndetse n’itangazamakuru batahwemye gukomeza kumuba hafi mu myiteguro itoroshye y’icyo gitaramo agiye gukora bwa mbere kuva yatangira urugendo rwe muri Gakondo .
Cyusa yagize ati “Ndashimira cyane Muyoboke Alexis we wafashe umwanya w wa akaza kumbwira ijambo bwa mbere asaba ko twakora igitaramo ibintu byanteye ingufu zo gukanguka nkamenya ko igihe kigeze ngo nkore igitaramo cyanjye ,
Yakomeje ashimira Fiacre usanzwe uzwi mu gutegura ibitaramo bya Gospel cyane nk’umuntu babana buri munsi kuko babana mu buzima bwa Buri munsi ,yanavuze kandi ko iyo ataba bo ntago yari kubasha gutegura igitaramo nkiki kandi ngo yaguke bigeze aho ageze ubu .
Yakomeje avuga ko ashimira abaterankunga cyane cyane itangazamakuru ryakomeje kumuba hafi mu rugendo rwe rwa muzika ndetse na ba Producer bakoze ku ndirimbo ze zose harimo nka Producer Pastor P ,Bob Pro . Na bandi benshi batumye ibihangano bye bigera kure bishoboka .
Cyusa yavuze kandi ko iki gitaramo Migabo Live concert yagikoze mu rwego rwo gushimira Nyakubahwa Perezida wa Repulika Paul Kagame kubera ibyiza byinshi yakoze ‘harimo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda ,Ibikorwaremoze ,Ubuzima ndetse utibagiwe n’Umutekano utuma isi yose yisanga mu Rwanda .
Ku ruhande rwa Muyoboke Alexis umwe mu bagabo badahwema kwerekana urukundo bafitiye muziki nyarwanda kuva mu myka ya za 2008 akaba umwe mubafashije Cyusa Ibrahim gutegura igitaramo yise Migabo live Concert we yatangaje ko nyuma y’igihe kinini yabanye na Cyusa kuva muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda I Butare abyina mu Nyamibwa akahava ajya mu Nganzo Ngali ariko nyuma y’iyo myaka yose ubwo yiyemezaga gukora umuziki we ari wenyine nibwo yatangiye kujya ategura ibitaramo byo gususurutsa abantu muri Hotel zitandukanye mu mugi wa Kigali ariko amaze kubona uburyo abantu bakunze umuziki we amusaba ko yarekeraho kuririmba mu mahoteli ahubwo agatangira kuririmba ku giti cye.
Nawe ntiyamubereye umwana mubi yarabikurikije cyane bigera ku musaruro ukomeye cyane ari nabwo yaje kumusaba ko bategura igitaramo cye cyihariye kuko abantu bari bamaze kumukunda cyane .
Muyoboke yakomeje avuga ko kugira ngo umuhanzi amenyekane cyane kw’isi hose hari ibintu byinshi abazwa hari kuba afite alubumu kuko bigaragaza kenshi ibikorwa bye .
Ku ruhande rw‘abahanzi bazifatanya na barimo Ruti Joel, Inganzo Ngari ,na Chris Neat ndetse n’abaterankunga bose bishimiye ko gukora na Cyusa Ibrahim mu gitaramo cye ,kabone ko bamwe muri bo nka Ruti Joel Atari ubwa mbere bataramanye mu bitaramo bitandukanye bagiye bahuriramo akaba yamwijeje ko azakoresha ubutore bwe bagataramira migabo wakuye abanyarwanda mu bihe bibi buri wese akaba yishimiye kuba mu Rwanda rutemba amata n’ubuki .
Igitaramo Migabo live Concert biteganyijwe kuri uyu wa gatandatu kizaba tariki 08 Kamena 2024, kikazabera muri Camp Kigali, aho kubazagura amatike mbere y’igitaramo ari amafaranga 8.000frw ahasanzwe.15.000Frw VIP na 30.000Frw Ameza asanzwe ,mu gihe abazagura itike ku mu muryango ahasanzwe 10.000Frw ,VIP 20.000Frw ndetse na 35.000frw ku meza ,Biteganyijwe ko igitaramo kizatangira kw’isaha y’I saa kumi






