SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Paul Kagame yageze i Seoul mu nama ya Korea-Africa Summit mu
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida Paul Kagame yageze i Seoul mu nama ya Korea-Africa Summit mu
Andi makuru

Perezida Paul Kagame yageze i Seoul mu nama ya Korea-Africa Summit mu

Ahupa Radio
Last updated: 2024/06/04 at 12:38 PM
Ahupa Radio
Share
3 Min Read
SHARE

Perezida Paul Kagame yageze i Seoul muri Repubulika ya Koreya, aho yitabiriye Inama ya mbere iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwa Aziya, kigiye kugirana n’abayobozi b’ibihugu bya Afurika yiswe Korea-Africa Summit.

Ni amakuru Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byatangaje bibinyujije kuri X aho byavuze ko “Perezida Kagame yageze i Seoul muri Koreya y’Epfo, aho biteganyijwe ko ahurira n’abandi bayobozi mu nama ya Korea-Africa Summit.”

Iyi nama Perezida Kagame yitabiriye biteganyijwe ko izahuza abayobozi bo mu nzego zitandukanye za Afurika, ndetse n’imiryango mpuzamahanga ifite icyo iri gukora ngo Afurika itere imbere, ikazaba guhera ku wa 04 – 05 Kamena 2024.

Izabera mu nyumabako nini cyane muri iki gihugu izwi nka KINTEX International Exhibition Center, iherereye mu Mujyi wa Goyang, mu Karere ka Ilsanseo-gu, mu Ntara ya Gyeonggi-do.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame azatanga ikiganiro ubwo iyi nama izaba ifungurwa, hakaba hari n’ibiganiro bizatangwa n’abandi bakuru b’ibihugu na za guverinoma bazaba bitabiriye.

Izayoborwa na Perezida wa Repubulika ya Koreya, Yoon Suk Yeol ku bufatanye n’Umuyobozi wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, Mohamed El Ghazouanu usanzwe ari Perezida wa Mauritanie.

Ubwo iyi nama izaba iri kuba, biteganyijwe ko kandi Perezida Kagame azanasura Kaminuza ya Yonsei yo muri iki gihugu, aho azahabwa Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) y’icyubahiro mu Ishami rya ’Public policy and Management’.

Yonsei University ni kaminuza ikomeye cyane kuko ari imwe muri eshatu zikomeye muri iki gihugu kimaze gutera imbere mu bukungu bushingiye ku bumenyi.

Ni kaminuza yashinzwe mu 1885, ikaba imaze gushinga ibigo by’ubushakashatsi bigera ku 178 mu nzego zitandukanye.

Iyi inama ifite insanganyamatsiko igaruka ku guharanira ejo heza ariko ibihugu bitandukanye bifatanyije, igamije ku kurebera hamwe uburyo izo nzego za Afurika zafatanya n’iki gihugu kiyobowe na Yoon Suk Yeol mu iterambere risangiwe.

Izigirwamo ingingo zigamije guhuza imbaraga hashakwa ibisubizo bizafasha kugera ku iterambere rirambye, binyuze mu guhangana n’ibibazo birimo imihindagurikire y’ibihe n’iby’inzara.

Iziga kandi ku bindi bibazo bibangamiye iterambere ry’ibihugu cyane cyane ibyo muri Afurika, nk’ibituma ibicuruzwa bitagera ku babikeneye uko byifuzwa, ibibazo bituma abaturage badahabwa serivisi z’ubuvuzi bugezweho uko bikwiriye n’ibindi.

Uretse ibyo, hazabaho n’ibindi biganiro ku ruhande bigaruka ku ngingo zitandukanye nko guteza imbere ubuhinzi, ubucuruzi, ikoranabuhanga no kwimakaza guteza imbere ibikorwa byo gutera amashyamba.

Ni ingingo kandi zirimo ku guteza imbere ibijyanye n’inkingo na serivisi z’ubuvuzi, ubukerarugendo, ingufu cyane cyane izitangiriza n’ibindi.

Repubulika ya Koreya ni kimwe mu bihugu by’abafatanyabikorwa b’imbere mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Ahupa Radio June 4, 2024 June 2, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

The Same Abiru bashyize hanze indirimbo Kunda Cyane batuye abakundana ( Video )

November 28, 2024
Imyidagaduro

Umuhanzi Kevin Montana yinjiye mu bushabitsi bwa Restaurant muri Musanze

December 11, 2024
Imikino

Sitting Volleyball: U Rwanda rwasezerewe mu Gikombe cy’Isi!

November 17, 2023
Imyidagaduro

Tom Close agiye kwongera gukora alubumu zindi ziri mu cyongereza

March 5, 2025
Utuntu n'utundi

Ifoto ya Perezida Macron yitoza iteramakofi yavugishije benshi

March 21, 2024
Andi makuru

#Kwibuka 29 : Nyanza ya Kicukiro hibutswe Abatutsi barenga 3000 basinzwe muri Eto n’Ingabo za ONU

April 12, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?