SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Nyina wa Michelle Obama yitabye Imana
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Nyina wa Michelle Obama yitabye Imana
Andi makuru

Nyina wa Michelle Obama yitabye Imana

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/06/01 at 1:21 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
1 Min Read
SHARE

Nyirabukwe wa Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Marian Robinson yitabye Imana, ku myaka 86.

Amakuru y’urupfu rw’uyu mubyeyi wa Michelle Obama yamenyekanye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu.

Itangazo ryashyizwe hanze n’umuryango we rivuga ko “Marian Robinson yaruhutse mu mahoro muri iki gitondo, ku buryo kugeza n’ubu nta n’umwe muri twe uriyumvisha uko ubuzima buzakomeza adahari”.

Mu butumwa Barack Obama yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yavuze ko “Hazabaho Marian Robinson umwe gusa. Mu gahinda kacu, duhumurizwa n’impano idasanzwe y’ubuzima bwe. Tuzamara imyaka yacu yose isigaye tugerageza gutera ikirenge mu cye.”

Marian Robinson yamenyekanye cyane mu 2009, nyuma y’umwaka umwe ubwo umukwe we yari amaze gutsindira kuyobora Amerika kuko yafashe icyemezo cyo kuva ku ivuko i Chicago, ajya kuba muri White House kugira ngo abashe kurera abuzukuru be.

Robinson yabonye izuba mu 1937, avukira mu Mujyi wa Chicago. Yashakanye na Fraser Robinshon, waje kwitaba Imana mu 1991, ari nawe babyaranye Michelle Obama.

 

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Nsanzabera Jean Paul June 1, 2024 June 1, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

M23 yohereje intumwa zo kuyihagararira mu biganiro na RDC

March 17, 2025
Andi makuruIyobokamana

James na Daniella banyuze abantu 1000 bitabiriye igitaramo bakoreye muri Kigali Convention Center

June 5, 2023
Imyidagaduro

Kidumu azatamira Abanyarwanda mu gitaramo cya Kigali Jazz Juction Nyuma y’imyaka 4

February 1, 2023
Andi makuru

Perezida Paul Kagame yasangije abanyamerika ubuzima abanyarwanda babayemo mu nkambi

February 2, 2024
Andi makuru

M23 ikomeje kotsa igitutu ingabo za FARDC mu bice bya Walikale

October 29, 2024
Imikino

Perezida Kagame yashimiye Arsenal nyuma yo gutsinda Real Madrid muri 1/2

April 17, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?