SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Skol yinjiye mu bafatanyabikorwa b’igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho muri ruhago
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Ubukungu > Kwamamaza > Skol yinjiye mu bafatanyabikorwa b’igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho muri ruhago
Kwamamaza

Skol yinjiye mu bafatanyabikorwa b’igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho muri ruhago

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/05/31 at 11:22 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Uruganda rwenga ibinyobwa bisindisha n’ibidasindisha rwa SKOL Brewery LTD twagiranye amasezerano yo kwamamaza mu mukino y’igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho kizabera mu Rwanda muri Nzeri uyu mwaka.

Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kane tariki 30 Gicurasi, akaba yasinyiwe mu Nzove Karere ka Nyarugenge ku cyicaro cy’uru ruganda. Nk’uko mubizi, mu Rwanda kuva tariki 1 kugera tariki 10 Nzeri 2024, hazabera imikino y’igikombe cy’Isi cy’umupira w’amagaru mu bakanyujijeho, imikino izaba ibaye ku nshuro ya mbere ndetse u Rwanda rugahita ruyakira.

Uruganda rwa SKOL Brewery mu gukomeza kuba hafi umuryango Nyarwanda nka zimwe mu nshingano zabo, bafashe umwanzuro wo gukorana amasezerano n’iki gikombe cy’Isi hanagamijwe kucyegereza abaturage.

Nk’uko Eric Gilson umuyobozi wa SKOL Brewery yabitangaje, muri aya masezerano harimo no kuba igikombe kizahatanirwa kizazenguruka mu bice bitandukanye by’igihugu.

Yagize Ati”Twishimiye gukorana n’igikombe cy’Isi cy’abavetera nka SKOL Brewery turateganya kuzatambagiza u Rwanda rwose igikombe kizahatanirwa. Imijyi igera ku 10 ya hano mu Rwanda iki gikombe kizageramo. Ikindi mwamenya ni uko muri urwo rugendo tuzaba dufite abahanzi, ndetse ikipe ya Rayon Sports y’abagore n’abagabo zikazakina imikino igiye itandukanye aho tuzajya tuba twagiye.”

Muri aya masezerano kandi byamenyekanye ko urugenda rwa SKOL Brewery ruzamamaza ku myenda y’ikipe izaturuka muri Amerika y’Epfo izaba irimo na Ronaldinho.

   Yagize Ati”Imikino y’igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho ntabwo izaba irimo imikino gusa hazaba harimo n’izindi gahunda ndetse zireba umuryango. Niyo mpamvu rero gukorana na SKOL Brewery ari byiza kuri twe kuko tuzabasha kuzenguruka igihugu cyose twerekana ibikorwa byacu.”

Imikino y’igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho izitabirwa n’abanyabigwi basaga 150 bavuye mu bice bitandukanye by’Isi barimo Jimmy Gatete, Ronaldinho, Michael Owen, Patrice Evra ndetse n’abandi.

Fred Siewe, umuyobozi ndetse akaba n’uwashinze imikino y’igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho, avuga ko ari iby’agaciro gukorana n’uruganda rwa SKOL Brewery.

You Might Also Like

Kaizen Hotel yashyize igorora abakiliya bayo ba siporo na sauna Massage

Iduka Sea2City ryongeye kudabagiza abatunze inyamaswa zibana n’abantu ku bikoresho byazo

Marchal Real Estate Developers yashyize igorora abakundana ku munsi wa St Valentin

Israel Mbonyi yagizwe Brand Ambassador w’ikinyobwa cya Maltona gikorwa na Skol

Israel Mbonyi agiye kwamamaza ikinyobwa gishya cya Skol cyitwa Maltona

Nsanzabera Jean Paul May 31, 2024 May 31, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Perezida Mamadi Doumbouya yishimiye urugendo rwa Perezida Kagame muri gihugu cye .

May 15, 2024
Imyidagaduro

Umuhanzikazi Dr.Marie Claudine Mukamabano yashyize hanze indirimbo yise ”KUKI NDIHO”

March 14, 2024
Imyidagaduro

Jivah record yasinyishije Producer Loader yiyemeza guteza imbere impano zikizamuka

August 19, 2024
Utuntu n'utundi

M 23 ikomeje kwigwizaho intwaro zikomeye yambuye Ingabo za FARDC

October 25, 2023
Andi makuru

RDC : Guverinoma yashyizeho Miliyonib5 z’amadorali kuzafata Corneille Nangaa na Sultan Makenga

March 8, 2025
Imyidagaduro

.#Kwibuka31 : Rubyiruko mube ijwi ry’Ukuri ku mateka y’igihugu cyacu mukoresheje Ikoranabuhanga :King James

April 11, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?