Umuhanzi akaba n’umujyanama w’abahanzi, Gauchi yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Amahitamo’ yakoranye n’umuraperi Fireman ndetse n’umuraperi Sean Brizz, igaruka ku bikorwa byinshi Perezida Kagame yagejeje ku Banyarwanda mu gihe cy’imyaka 30 ishize.
Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo, baririmba bavuga ko Perezida Kagame ‘yatugejeje kuri byinshi’, bagasaba buri wese ‘tumutore akomeze atwiyobere.
Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yakozwe na Evydecks naho amashusho (Video) yakozwe na AB Godwin. Muri iyi ndirimbo, umuraperi Gauchi aririmba avuga ko mu gihe cy’imyaka 30 ishize, Perezida Kagame yubatse u Rwanda mu ngeri zose, kandi ko umutekano ari wose ku buryo rusagarira n’amahanga.
Avuga ko uburezi bwageze kuri bose, ubuvuzi bwegerejwe abaturage, kandi yahaye agaciro abanyarwanda n’u Rwanda, ari nayo mpamvu abashoramari bo mu mahanga bakomeza kwishimira gushora imari mu Rwanda.
Mu gitero cya kabiri, umuraperi Fireman avuga ko ku giti cye Perezida Kagame ari Intore izirusha intambwe, rudasumbwa, umugaba w’ikirenga.
Yavuze ko Perezida Kagame yasubije Abanyarwanda agaciro, kandi aca umuco w’ubusambo, yimika kugira imvugo intego. Ati “Abanyarwanda ubu dufite ibyiringiro […] Ntawasenya ibyagezweho ngo amusonere.”
Umuraperi Gauchi wagize igitekerezo cyo guhuriza hamwe aba bahanzi, yatangaje ko yabitekerejeho mu rwego ‘rwo gutanga umusanzu wanjye mu gukomeza kubaka u Rwanda no gukomeza gushishikariza abantu kwitorera umuyobozi twihitemo.
Ati “Perezida Kagame yatugejeje kuri byinshi ni ukumutora agakomeza kutwiyoborera. Ntabwo wavuga ibyiza yatugejejeho ngo ubirindore.
Nkora iyi ndirimbo rero ni uko nanjye nashaka gutanga umusanzu kugirango twihitiremo umuyobozi utubereye, akomeze atuyobore.”
Gauchi yavuze ko atekereza gukora iyi ndirimbo, yahisemo abahanzi ashingiye ku bafite ubuhanga mu miririmbire, ari nayo mpamvu yahisemo Sean Brizz na Fireman ‘abahanzi b’abahanga twahuje inyandiko n’ibitekerezo’.
Avuga ko mu bijyanye no kwandika indirimbo, buri wese yarebye cyane ku byo Perezida Kagame yageje ku Banyarwanda.

