Bwa mbere mu mateka ye mu Irushanwa rya French Open ryamamaye nka Roland-Garros, Rafael Nadal yasezerewe mu ijonjora rya mbere nyuma yo gutsindwa na Alexander Zverev 6-3 7-6(5) 6-3 ku wa Mbere.
Kuri ubu, abafana b’i Paris basigaye bibaza niba Nadal wegukanye Roland-Garros inshuro 14 ashobora kuzongera kugaruka muri iri rushanwa yayoboye mu myaka 20 ishize.
Nadal umaze gutwara amarushanwa 22 akomeye ku Isi ndetse akaba yaratwaye Roland-Garros ya mbere mu 2005 n’iya nyuma mu 2022 mbere yo kuvunika mu kibero, aheruka kuvuga ko uyu mwaka ushobora kuba uwe wa nyuma akina nk’umunyamwuga.
Nyuma yo gusubira muri iri rushanwa atakinnye mu 2023, ndetse ntiyemeze niba ari ryo rya nyuma akinnye mbere yo guhura na Zverev, Nadal yerekanye urwego ruri hejuru ku kibuga cya Philippe Chatrier ariko ku myaka ye 37 arananirwa.
Nyuma yo gusezererwa, yagize ati “Ntabwo nzi neza 100% niba ari inshuro ya nyuma ariko nishimiye abafana hano mu cyumweru cy’imyiteguro n’uyu munsi. Ibyiyumviro byanjye uyu munsi biragoye kubisobanura n’amagambo, ariko ntibisanzwe kumva urukundo rwo mu gace nkunda kurusha utundi.”
Yakomeje agira ati “Nishimira gukina cyane no gukora ingendo hamwe n’umuryango. Umubiri umeze neza ugereranyije no mu mezi abiri ashize.”
Gutsinda uyu mukino byatumye Zverev aba umukinnyi wa gatatu utsinze Nadal muri Roland Garros nyuma ya Novak Djokovic na Robin Soderling.
Ni umukino wa kane Rafael Nadal yatsinzwe mu mikino 116 amaze gukina muri iri rushanwa ribera mu Bufaransa.
Nadal yabaye irindi zina rikomeye ryasezerewe hakiri kare nyuma y’Umwongereza Andy Murray watsinzwe na Stan Wawrinka 6-4, 6-4, 6-2 ku Cyumweru.
Nimero ya mbere ku Isi muri Tennis, Novak Djokovic, aratangira guhagarara kuri iri rushanwa aheruka kwegukana ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri aho yisobanura n’Umufaransa Pierre-Hugues Herbert.