Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Uganda Rema Namakula yatangaje ko yishimiye kuba atwite Impanga
Ku wa kabiri w’iki cyumweru, Rema Namakula yashyize ahagaragara amafoto agaragaza ko atwite ubwo we hamwe n’abandi bantu barimo n’umugabo we Hamza Ssebunya, bari basuye ubwami bwa Buganda.
Rema wabyaye umukobwa wa Hamza mu Gushyingo 2021, ategereje kumuha imigisha myinshi mu gihe yitegura kubyara impanga.
Twabibutsa ko iyi izaba inshuro ya gatatu Rema yibarutse. Uwa mbere yari Aamal, umukobwa yari afite n’umuririmbyi wegukanye ibihembo Eddy Kenzo, uwa kabiri ni Aaliyah hamwe na Hamza Ssebu.