SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Mufti Sheikh Sindayigaya Mussa yiyemeje guteza imbere imishinga minini muri Islam
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Mufti Sheikh Sindayigaya Mussa yiyemeje guteza imbere imishinga minini muri Islam
Andi makuruImyidagaduro

Mufti Sheikh Sindayigaya Mussa yiyemeje guteza imbere imishinga minini muri Islam

Ahupa Radio
Last updated: 2024/05/27 at 11:43 AM
Ahupa Radio
Share
4 Min Read
SHARE

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa yatangaje ko mu bintu agiye gushyira imbere harimo kubaka ubumwe bw’Abayisiramu bo mu Rwanda, akazanashyira imbaraga mu gutangiza imishinga minini y’iterambere izatuma bashobora kwigira.

Sheikh Sindayigaya Mussa yatowe tariki 26 Gicurasi 2024, nyuma y’uko uwari Mufti w’u Rwanda Sheikh Salim Hitimana atangaje ku munota wa nyuma ko atagihataniye uyu mwanya yari amazemo imyaka umunani.

Uyu mugabo w’imyaka 43, yavukiye mu karere ka Kamonyi mu Murenge wa Gacurabwenge, mu 1981. Ni umugabo ufite umugore n’abana batatu.

Akimara gutorerwa kuba Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya yatangaje ko mu bikorwa azashyira imbere harimo kubaka umuryango w’Abayisilamu wunze ubumwe.

Yagize ati ”Ikiri ku isonga mu migambi yacu ni ubumwe bw’Abayisilamu. Iyo ushaka kubaka ubumwe wirinda kwireba ngo umuntu yamvuze nabi, wowe ureba inyungu rusange wowe ntiwirebe. Icyo gihe iyo urebye inyungu rusange ibintu bigenda neza.”

Yakomeje avuga ko “Icya mbere ni ugukomeza kubaka ubumwe bw’Abayisilamu kuko ubumwe ni yo ntego, ni na wo musingi ukomeye wubakirwaho ibindi. Burya iyo abantu bashyize hamwe, bafite ubumwe, bafite umwuka mwiza, ibindi kubigeraho biroroha kuko baba bashyize imbaraga zabo hamwe.”

Yanavuze ko muri komite bagiye kuyoborana umuryango w’Abayisiramu mu myaka itanu iri imbere bazashyira imbere ibyerekeye kubaka ubushobozi bw’umuryango.

Ati “Icya kabiri tuzibandaho ni ugutekereza imishinga igamije gushoboza imbaga y’Abayisilamu mu Rwanda, n’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda kwigira ndetse no kugira ibikorwa bikenewe muri uwo muryango. Tuzareba rero imishinga minini kandi yayindi igamije gutuma twigira.”

Uyu muyobozi yahamije ko bazimakaza imiyoborere yo kubazwa inshingano ndetse no kwemera kunengwa ku bigamije kubakwa kuko binyuze mu kunengwa umuntu ashobora kugira ibyo akosora.

Hashize iminsi hari abanenga imikorere y’umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda. Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa yavuze ko ahantu hose bisanzwe ko haba abantu badahuje ibitekerezo, bityo ngo kuba umuyobozi bisaba kugira umutima ukomeye.

Ati “Abantu ntabwo bashobora gutekereza ibintu mu buryo bumwe, burya abantu kunyuranya mu mitekerereze ni kamere muntu kandi ni byiza. Abantu bose barebye bakabona ibintu kimwe, ubwo twaba tumeze nk’umuntu umwe abandi nta kamaro bafite. Ariko ibyo bitekerezo iyo bije binenga cyangwa se bikosora ibitari byiza twebwe turabyakira tukanabyishimira.”

“Duhaye ikaze buri wese washaka kutugira inama y’ibitagenda neza, uwanenga agamije kugira ngo byubakwe bikosorwe ibyo rwose turabyemera tukanabyakira ndetse tuzanabyimakaza mu miyoborere yacu.”

Yagaragaje ko azakomeza gushyira mu bikorwa “Gahunda y’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda yo kurwanya imyumvire y’ubutagondwa […] tuzakomeza ubukangurambaga, kwigisha urubyiruko rwacu n’Abayisilamu bacu tubibutsa gukomeza kwirinda ababashora mu myumvire y’ubutagondwa. Murabizi ibyo bitekerezo biri kuri internet, urubyiruko ni rwo ruyikoresha cyane ariko twebwe dukomeza inzira yo gukumira.”

Sheikh Sindayigaya Mussa ni umubwirizabutumwa umaze imyaka 21 akora uyu murimo mu idini ya Islam wize amashuri muri Arabia Saoudite. Akiyarangiza mu mwaka wa 2003, yakoreye mu biro bikuru by’umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda ashinzwe ibwirizabutumwa, imirimo yakoze imyaka umunani, nyuma yaho aba Mufti w’u Rwanda wungirije.

Yatorewe kuba Mufti w’u Rwanda avuye ku nshingano z’ushinzwe imari n’igenamigambi mu biro bikuru by’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda.

Mu byerekeye amashuri, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’Ubumenyi bw’Idini ya Islam (Islamic Law), akagira impamyabumenyi mu bijyanye n’imiyoborere, ndetse na Masters muri Public Administration and Management, ndetse gusoza amasomo y’impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu byerekeye ubuyobozi n’imiyoborere.

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

Ahupa Radio May 27, 2024 May 27, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Ubukungu

Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byongeye kugabanuka

June 5, 2024
Imyidagaduro

Sheilla Gashumba mu byishimo byinshi nyuma yo guhabwa impano y’Imodoka y’agaciro n’Umukunzi we mushya(Amafoto)

October 22, 2024
Iyobokamana

Papa Francis  yasabye ko ubwicanyi bubera muri RDC bwahagarara

June 18, 2024
Andi makuru

Perezida yitabiriye inama yo kwizihiza imyaka 25 EAC imaze muri Tanzania

November 30, 2024
Imyidagaduro

Dj Sonia agiye gususurutsa abanyakenya mu gitaramo azahuriramo na Darassa

May 17, 2023
Imikino

Addax FC ya Mvukiyehe Juvénal yagarikiwe ikibuga.

January 21, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?