Umuhanzi Moses Ssali uzwi nka Bebe Cool wo mu gihugu cya Uganda yongeye gukora mu ijisho mugenzi we Bobi wine bamaze igihe bahanganeye mur muziki wo muri icyo gihugu .
Uyu muhanzi ubwo yari mu kiganiro na kimwe mu biitangazamakuru bikomeye hariya muri Uganda yongeye gushimangira ko ari mu bantu bafashije Bobi Wine kuzamuka mu muziki we ndetse no kuvamo umuntu w’umugabo uhamye
Yakomeje avuga ko uyu muyobozi w’ishyakka NUP ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Museveni Atari kubasha kubigeraho iyo ataza kumufasha .
Nafashije abantu batandukanye, barimo Bobi Wine, benshi murimwe musingiza uyumunsi. Namugize uwo ari we uyu munsi, kandi ndashobora kubivuga ntatindiganyije. ”
Bebe Cool kandi yihanangirije urubyiruko kutajya muri opposition kuko nta mafaranga. Yabasabye gusubiza Sevo na Muhoozi Kainerugaba.