Mu mugoroba uryoheye ijisho uruganda rukora ibinyobwa rwa Norbert Business Group (NBG )rusanzwe rukora ikinyobwa cya United Gin ni bindi bitandukaye rwaraye rugiranye amasezerano n’umuhanzi The Ben ndetse na Muyango nk’abazamamaza ikinyobwa cyabo gishya bise Fimbo .
Ni mubirori byari byateguwe neza cyane byabereye muri Kigali Srena hotel ku mugoroba wo kuya 23 Gicurasi 2023 bikitabirwa n’ibyamamare bikomeye cyane mu Rwanda haba mu muziki ndetse no muri sinema ndetse n’itangazamakuru .
Ni igikorwa cyabanjirijwe n’ikiganiro n’itangazamakuru aho umuyobozi mukuru wa NBG Ltd Urayeneza Anitha yabanje gushimira buri wese witabiriye ubutumire bwabo aho yashimiye The Ben na Muyango ndetse na mukuru wabo wababanjirije mu gikorwa cyo kwamamaza ibinyobwa bya NBG Ltd Umurerwa Evelyne
Mu magambo make Urayeneza Anitha Umuyobozi Mukuru wa NBG Ltd yavuze ko yishimiye kwakira The Ben na Muyango Claudine muri NBG Ltd, ashimangira ko biteguye kwakira uwo ari we wese, by’umwihariko uwagira uruhare mu kurushaho gukundisha abantu ibinyobwa byabo.
Ati “Ubundi ni uko bitadukundira, twe dukunda urubyiruko ni nayo mpamvu tuba twifuza gukorana n’ibyamamare rukunda, iyaba byari ibikunda buri wese mu byamamare yakwinjira mu muryango mugari wacu.”
The Ben yavuze ko ari amahirwe adasanzwe gukorana n’uruganda rukorera mu Rwanda ibinyobwa, ati “Ni iby’agaciro gukorana na NBG Ltd, rumwe mu nganda zikomeye zengera mu Rwanda ibinyobwa bitandukanye.”
Muyango Claudine wari warigeze gukorana na NBG Ltd nawe yashimiye ubuyobozi bw’uru ruganda bwongeye kumugirira icyizere bukamuha amahirwe yo kwamamaza ikinyobwa gishya bashyize ku isoko cyitwa ‘Fimbo’.
Ati “Ni amahirwe kongera gukorana na NBG Ltd kuko ni uruganda nakoranye narwo neza kandi nibaza ko n’ubu tugiye gukorana neza nk’uko na mbere byagenze.”
Urayeneza Anitha ubwo bari mu musangiro kandi yongeye gushimira Umugabo we Norbert uburyo amuba ahafi mu kazi kabo ka Buri munsi ndetse anshimira bamwe mu bafatanyabikorwa babo basanzwe bamamaza ibinyobwa byabo barimo Bamenya ,Young Grace ,Rocky Kimomo ,Kaddafi Pro ,Scovia Mama Urwagasabo nda bandi benshi batabashije kwitabira uwo musangiro
Nyuma yo gusinyira amasezerano imbere y’itangazamakuru, aba bahanzi n’ubuyobozi bwa NBG Ltd bahise bakira abari batumiwe ku meza barataramana bishimira iki gikorwa, ari nako bataha iki ikinyobwa gishya cyengwa n’uru ruganda
Nubwo basinyiye ayo masezerano mu ruhame nkuko bimaze kumenyerwa hano mu Rwanda hagati ya The Ben na Muyango ndetse n’ubuyobozi bwa NBG Ltd birinze gutangaza ibikubiye mu masezerano bagiranye haba mu gihe Azamara cyangwa amafaranga bemeranyijwe hagati yabo .
Ubusanzwe uruganda rwa NBG Ltd rusanzwe rukora ibinyobwa bitandukanye birimo United Gin ,Amerikkan, Ingwe na Bombastic Gin bimwe mu binyobwa bimaze gukundwa na benshi mu Banyarwanda.
Amafoto : Igihe