SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: USA yahakanye ubwenegihugu bwa Cpt Christian Malanga
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > USA yahakanye ubwenegihugu bwa Cpt Christian Malanga
Andi makuru

USA yahakanye ubwenegihugu bwa Cpt Christian Malanga

Ahupa Radio
Last updated: 2024/05/23 at 9:29 AM
Ahupa Radio
Share
3 Min Read
SHARE

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigaramye ubwenegihugu bwa Amerika bwa Capt Christian Malanga uherutse kwicirwa mu bikorwa byo kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi.

Mu 2012, nibwo Capt Christian Malanga yahungiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yaboneye ubwenegihugu bwa Amerika.

Igisirikare cya DR Congo giherutse kwemeza ko yishwe arasiwe ku biro by’umukuru w’igihugu nyuma yo kwanga gufatwa n’inzego z’umutekano.

Capt Malanga niwe wari uyoboye umugambi wagerageje guhirika ku butegetsi Felix Tshisekedi wa Congo ku cyumweru, aho yerekanye umuhungu we Marcel Malanga bari kumwe muri icyo gitero.

Marcel Malanga we ari mu bantu bagera kuri 50 bafashwe n’igisirikare, barimo abanyamerika batatu, n’umunyecongo umwe ufite ubwenegihugu bw’Ubwongereza, nk’uko umuvugizi w’igisirikare Brig Gen Sylavin Ekenge yabitangaje.

Aba bafatiwe ku ruzi rwa Congo i Kinshasa bakuyemo imyambaro ya gisirikare bari bambaye, bashaka kwambuka uruzi ngo basohoke muri DR Congo.

Matthew Miller, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya USA, yatangaje ko nta kintu na kimwe bafite cyerekana ko Capt Malanga afite ubwenegihugu bwa Amerika.

Bwana Miller yavuze ko nk’umuntu wapfuye bagomba kumuha icyubahiro ariko ko ibyo kumugereka kuri Amerika atari byo.

Yavuze ko Amerika “Ihangayikishijwe na raporo z’uruhare rw’abanyamerika, yamagana kandi iki gitero.”

Miller yavuze ko Amerika isaba gufatanya mu buryo bushoboka bwose n’ubuyobozi bwa DRC gukora iperereza ku ruhare rw’Umunyamerika wari mu gatsiko kateye.

Yabwiye Itangazamakuru ko ntacyo yavuga ku bandi banyamerika bafatiwe i Kinshasa mu bitero bya Capt Malanga, barimo na Marcel Malanga wavukiye muri Amerika.

Yagize ati ” Iyo Umunyamerika afatiwe mu mahanga, dushaka uko tumugeraho, kandi twabikora mu bihe byose.”

Brittney Sawyer, umunyamerika akaba n’umugore wa Capt Christian Malanga bafitanye abana barimo Marcel wafashwe na FARDC, aherutse kwandika kuri Facebook ko umuhungu we atari azi ibyo arimo ko yakurikiye Se.

Yagize ati “Ndananiwe cyane kubera amashusho arimo gutangazwa hose n’ayo barimo kunyoherereza. Imana izabitaho mwa bantu mwe!…”

Amashusho yagiye hanze mu bihe bitandukanye, agaragaza Christian Malanga wari warabonye ubwenegihugu bwa Amerika, yigisha umuhungu we Marcel Malanga gukoresha imbunda kuva akiri muto.

Marcel Malanga, umunyamerika w’imyaka 21, yagiye agaragaza ku mbuga nkoranyambaga ko afata se nk’ikitegererezo, ndetse hamwe kuri Instagram yavuze ko “ategereje cyane guhindura Isi” ari kumwe na Se.

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Ahupa Radio May 23, 2024 May 23, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Cecile Kayirebwa agiye gushimirwa uruhare mu guteza imbere umuziki gakondo mu Rwanda

March 20, 2024
Andi makuru

Perezida Kagame yasabye Abaminisitiri bashya kwisuzuma ku giti cyabo

August 19, 2024
Andi makuruIyobokamana

Lt Col Simon Kabera yagizwe Umuvugizi Wungirije wa RDF

June 8, 2023
Imyidagaduro

Tom Close agiye gushyira hanze Albumu ya 8 yise Essence

April 20, 2023
Imikino

Hamenyekanye amakipe agiye guhatana mu irushanwa ry’Umusoreshwa 2023

November 8, 2023
Imyidagaduro

Munezero Maurice wifuza kuzakorana indirimbo na Bruce Melodie yatuye umukunzi we indirimbo yise Mbaye uwawe

April 30, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?