Itsinda The Twin Vibes rigizwe n’abavandimwe babiri Khal Gold na Fawaz Proud rikorera umuziki mu ntara y’iburengerazuba mu karere ka Rubavu ryahsyize hanze indirimbo yaryo ya mbere ryise Energy , ryiyemeza kuzamura umuziki wo mu karere dutuyemo .
Mi kiganiro n’umwe mu bagize iri tsinda uzwi nka Fawaz Proud yadutangarije ko batangiye umuziki mu mwaka wa 2022 ariko murumuna we akaba yarinjiyemo uyu mwaka babifashijwemo n’umubyeyi wabo iyi akaba ariyo ndirimbo yabo ya mbere bakoze nk’itsinda .
Yakomeje atubwira ko bakora injyana ya Rnb na Afro Beat kandi bifuza gukora cyane kugira ngo izo njyana zikomeze zimenyekane ,Ikindi yavuze ko mu buryo bwo gutera imbere bisaba gukora cyane akaba ariyo mpamvu batekereje iyo ndirimbo bakayita Energy mu buryo bwo gushimisha abakunzi babo babereka ko injyana zose bashobora kuzikora
Mu gusoza yadutangarije ko nyuma y’iyi ndirimbo Energy bashyize hanze hari indi mishinga myinshi bafite muri studio ku buryo muri iyi mpeshyi bateganya gushyira hanze indi ndirimbo ijyanye n’ibihe by’ibyishimo baba barimo .
Iyi ndirimbo Energy ya Twin Vibes yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Bertz Beat naho amashusho yo atunganywa na Big Deal akaba ari nawe se ubabyara bombi bivuga ko ari umwe muba bafasha mu muziki wabo