SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Ikigo Orpcare Nursery & Primary School cy’I Kayonza cyishimiye ibihembo cyegukanye mu marushanwa Kigali Public Library (Amafoto)
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Ikigo Orpcare Nursery & Primary School cy’I Kayonza cyishimiye ibihembo cyegukanye mu marushanwa Kigali Public Library (Amafoto)
Andi makuru

Ikigo Orpcare Nursery & Primary School cy’I Kayonza cyishimiye ibihembo cyegukanye mu marushanwa Kigali Public Library (Amafoto)

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/05/22 at 10:53 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
5 Min Read
SHARE

 Orpcare Nursery & Primary School ni ishuri rihereye mu ntara y’Iburasirazuba mu karere ka Kayonza, aho umubyeyi wese yifuza kurereramo umwana we agakura afite ubumenyi, uburere, ubukesha n’indangagaciro z’umuco nyarwanda.

Iri shuri  ryashinzwe mu mwaka wa 2008 na  Gakwaya Leonard agamije gufasha abana  batari bafite ubushobozi bwo kwiga bo muri aka  karere  bagaragara ari benshi  nyuma ya Jenoside yakorewe  Abatutsi  muri  1994.

Uyu muyobozi yavuze kandi ko iri shuri ubwo yaritangiraga  byari bigoye  cyane kuko batangiye bakodesha ibyumba  ariko uko iminsi  yagendaga  muri 2009 batangiye  kubaka ibyumba by’amashuri y’incuke ario ubu bakaba bageze  ku rwego rwa ayisumbuye  aho bafite icyiciro cya  mbere (Tronc Commun)

Tuvuye  kubijyanye  nubuzima busanzwe bwa Orpcare Nursery & Primary School iki kigo gikomeje kwereka ko kidasanzwe  nyuma kweguka ibihembo  mu marushanwa  ya  Kigali  Publick  Library writing Library  byatanze  kuri  uyu wa gatandatu Tariki ya 18 Gicurasi 2024 .

Uyu mwaka  iri rushanwa ryari rifite  insanganyamatsiko insanganyamatsiko ku bukerarugendo no kubungabunga ibidukikije ryari ryitabiriwe n’ibigo 340  biturutse  mu turere twose  tw’u Rwanda  aho abanyeshuri 2500 aribo bari bahatanye  bakuwemo 180  nabo baje kuvamo 36  begukanye  ibihembo bitandukanye  birimo amagare, Laptops ,Tablet , telephone ni bindi byinshi  ,ikindi  hahembwe ibigo byitwaye neza aho Orpcare Nursery & Primary School yegukanye igihembo cy’ikigo cyimaze kwitabira aya marushanwa inshuro nyishi kandi cyegukana ibihembo bitandukanye .

Ni mu gihe  mu banyeshuri Nganza Ian wiga mu mwaka wa  gatanu w’amashuri abanza muri Orpcare Nursery & Primary School yegukanye igihembo inkuru nziza  mu cyongereza   naho , mushiki we bigana  kuri icyo kigo witwa Akaliza Anyssa we yegukana igihembo cy’inkuru yanditse neza  mu Kinyarwanda .

 

Umuyobozi ushinzwe Amasomo  muri  Orpcare Nursery & Primary School Byiringiro Joseph yatubwiye  byinshi bakoresheje   kugira babashe kwehukana ibyo bihembo mu rwego rw’igihugu  yavue ko mu masomo yose bigisha hakubiyemo igituma umwana ahinduka  ufiteye akamaro  isi  dutuye  cyane cyane  ibijyanye na siyansi ariko bakagiramo n’ibice byigisha  imyunga ndetse n’imyidagaduro.

Ku bijyanye  n’ibihembo batwaye yavuze ko ari amashimwe menshi  ku kigo cyabo kuba barabashije kweguka ibihembo bikomeye mu gihugu biturutse kukuba abana babo barabashije kwandika inkuru nziza ku bijyanye n’ubukerarugendo n’ibidukikije akaba rero yarasabye abanyeshuri  bose aho bri mu Rwanda  gukomeza gukora cyane  kuko biri  mu bituma  akenshi babasha kwitwara neza yasoje avuga  ko kuva bakwegukana ibi bihembo bagiye gukomeza gutyaza ubwenge bw’abana babo kugira baje bakomeza kweguna ibyo bihembo  ku buryo bazabasha no guhanga mu rwego rw’umugabane .

Mu kiganiro  n’umuyobozi wa Orpcare Nursery & Primary School Bwana Mfitumukiza Gerard  yatudangarije  ko  icyo bakesha intsinzi muri iri rushanwa nta kindi uretse amasomo batanga  n’indi mikoro itandukanye ituma umwana asohoka muri iri nshuri  afite uburere n’umuco bihambaye.

Yakomeje  atubwira ko kuba bigisha bana  babo kugira ikinyabupfura n’umuco biri mu bituma babasha kugera kure mu marushanwa akomeye bagenda bitabira ,ikindi  nuko bafite abarimu b’inzobere mu kwigisha .

Ku bijyanye  n’ibihembo yavuze ko byabyishimiye cyane kandi kuko byerekanye ko binyuze  mu marushanwa nkaya byerekana ko abana  bakiri baton abo bakunda igihugu cyabo  kuko mu nkuru bakoze  inyishi zizatuma aabantu benshi bamenya ibyiza  bitatse  u Rwanda  ndetse bakanaboneraho no  kujya batembera ibice  byinshi  nyaburanga ,

Mu gusoza  Bwana Mfitumukiza yasabye abana  gukomeza kwiga neza no gusoma  cyane kuko bizatuma ikigo cyabo gikomeza kwitwara  neza  mu marushanwa yose bazajya bitabira kandi asaba ababyeyi  gukora uko bashoboye  bakajaya batembereza abana babao kugira babashe gusobanukirwa  ibyiza bitatse igihugu cyane ,yanabasabye kandi kuzana abana babo  mu kigo cya Orpcare Nursery & Primary School kuko ari ku gicumbi  cy’ubwenge

Mwizerwa  Akaliza Anyssa  wegukanye igihembo  cy’inkuru nziza yanditse  mu Kinyarwanda  yise Ngwino  urebe u Rwanda rwacu aho  yagarutse  ku rugendo we n’umuryango we  bakoze basura bimwe mu bice  nyaburanga by’U Rwanda  akibonera ibyiza birutatse mu gihe abantu benshi iyo bavuze ubukerarugendo benshi bajya muri Parike  ari we yahisemo kwandika  ku bukerarugendo bushingiye  ku muco mu rwego rwo kwerekana ko umuco wacu  wihariye utandukanye niyi bindi bihugu .

Yavuze kandi ko kugira ngo agree kuri iyi ntsinzi mu rwego rw’igihugu yabifashijwemo n’ababyeyi  be ndetse n’ubuyobozi bw’ikigo bwameretse uko agomba kwitwa  kugera abashije kuza mu ba mbere mu bana 2500 bahataniraga ibyo bihembo.

Yavuze kandi ko iki gihembo cyimushimishije cyane kandi  kimwongereye  ingufu nyinshi cyane akaba agiye kwiga  ashyizeho  umurava kugira ngo no mu marushanwa  ataha azabashe kwitwara neza .

 

 

You Might Also Like

Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Algeria (Amafoto)

Uganda : Ingabo za UPDF zaburijemo igitero cy’iterabwoba I Munyonyo hagwa babiri

Martin Fayulu udacana uwaka na Tshisekedi biyemeje gufatanya kurwanya Joseph Kabila

I Kigali hateraniye inama itegura ibikorwa by’ingabo za EAC biteza imbere abaturage

RIB yasabye abanyarwanda kwirinda ababashukisha akazi keza mu mahanga bizezwa ubuzima bwiza

Nsanzabera Jean Paul May 22, 2024 May 22, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Urubyiruko rukoresha Tik Tok rwiyemeje kurwanya abafobya Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze ku mbuga nkoranyambaga

April 12, 2023
Imyidagaduro

Diamond Platnumz yishimiye ko igitaramo yakoreye i Kigali cyitabiriwe n’Umuryango wa Perezida Kagame

August 13, 2023
Andi makuru

Elodie Shami yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation

March 19, 2024
Imyidagaduro

Kera kabaye Kenny Sol yasohotse muri 1:55 AM

June 3, 2025
Imikino

Peace Cup: Rayon Sports yanyagiye Interforce

January 17, 2024
Andi makuru

RDC havutse umutwe w’inyashyamba mushya witwa C.R.P uyobowe na Thomas Lubanga

March 26, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?