Umuraperi Diddy yatakambye asaba imbabazi nyuma y’amashusho ye aheruka kujya hanze, ari gukubita Cassie Ventura bahoze bakundana.
Ni amashusho yo mu 2016 yagiye hanze mu minsi ibiri ishize, aho agaragara ari guhondagura uwari umukunzi we Cassie.
Yagiye hanze mu gihe uyu mugabo amaze iminsi ashinjwa guhohotera abagore ndetse benshi bakaba bakomeje kumushyira mu majwi ko yagiye abibakorera mu bihe bitandukanye mu myaka yashize.
Ikinyamakuru CNN nicyo cyabanje gusohora ayo mashusho yafatiwe muri “InterContinental Hotel” i Los Angeles, agaragaza uyu muraperi ari gukubita uwari umukunzi we, bahita bemeza ko nyuma y’isusuzuma bakoze basanze ari Piddy.
Aya mashusho yagiye hanze mu gihe abanyamategeko ba Diddy bari bamaze iminsi barekeje mu nkiko gukuzaho ibirego umukiliya wabo ashinjwa, ndetse bakavuga ko ari umwere.
Nyuma yayo, Diddy yifashishije urubuga rwe rwa Instagram yafashe amashusho, asaba imbabazi avuga ko mu gihe yakoraga ibi yari ari mu bihe bibi ndetse afite ibibazo bitandukanye, ariko agaragaza ko bidakwiriye kuba urwitwazo.
Ati “Birakomeye cyane gusubiza amaso inyuma ukareba ku bihe wanyuzemo bikomeye mu buzima bwawe, ariko rimwe na rimwe uba ugomba kubikora. Ntabwo nari meze neza mu mutwe ariko ntabwo ari urwitwazo. Imyitwarire yanjye muri ariya mashusho ntabwo ari iyo kwihanganirwa. Nababajwe no kuba narabikoze ndetse ni nako bimeze ubu. Nashatse ubufasha, ntangira kujya kwivuza, ngomba gusaba Imana imbabazi n’ubuntu bwayo. ”
Diddy yasoje avuga ko ashaka kuba umuntu mwiza umunsi ku wundi ndetse agaragaza ko atari gusaba imbabazi, kuko bigoye kuzihabwa ariko asaba abantu kumwihanganira no kumwumva.
Kuva mu mwaka ushize nibwo Cassie yari yagannye inkiko ashinja Diddy kumuhohotera, ariko nyuma baza kubikemura hagati yabo. Nyuma y’uyu mugore ariko haje abandi benshi bashinjaga uyu mugabo ibyaha bijya gusa gutya barimo abagabo n’abagore.