SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Massamba na Ruti Joel basusurukije abagande mu mbyino gakondo
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Massamba na Ruti Joel basusurukije abagande mu mbyino gakondo
Imyidagaduro

Massamba na Ruti Joel basusurukije abagande mu mbyino gakondo

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/05/20 at 11:29 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
1 Min Read
SHARE

Mu mpera z’icyumweru gishize, Massamba Intore yari mu Mujyi wa Kampala aho yakoreye igitaramo gikomeye cyabereye muri Kampala Serena Hotel mu ijoro ryo ku wa 18 Gicurasi 2024.

Ni igitaramo cyitabiriwe n’umubare munini w’abakunzi b’umuziki gakondo batuye cyangwa bakorera mu Mujyi wa Kampala.

Massamba Intore wari waherekejwe n’itsinda ry’ababyinnyi n’intore ndetse na Ruti Joël watunguranye muri iki gitaramo basusurukije bikomeye abakunzi b’umuziki bari bakoraniye muri Kampala Serena Hotel.

Ruti Joël yadutangarije ko  Massamba Intore yamusabye kumuherekeza muri icyo gitaramo akaba yarishimiye gufataya nuwo afata nka mukuru we .

Yagize ati “Umutoza wanjye ntabwo yansaba kumuherekeza ngo mbyange. Yarabinsabye numva ko ari iby’agaciro nanjye njyayo ntazuyaje. Bihora ari ishema kuri njye gutaramana na we.”

Massamba Intore aherutse kubwira IGIHE ko yifuza ko ibi bitaramo byaba ngarukakwezi bikajya bitumirwamo abakora umuziki gakondo, bagataramira Abanyarwanda batuye cyangwa bakorera i Kampala.

Ati “Muri Uganda hari Abanyarwanda n’inshuti zabo nyinshi zitagira amahirwe yo kubona aho bataramira umuziki wabo, niyo mpamvu ndi gutekereza uko ibitaramo nk’ibi byaba ngarukakwezi.”

Massamba yakoze iki gitaramo mu gihe ari mu myiteguro yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 40 amaze mu muziki nk’umuhanzi wabigize umwuga.

 

 

 

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul May 20, 2024 May 20, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Umunyamauritaniya Sidi Ould Tah yatorewe kuyobora Banki Nyafurika Itsura amajyambere

May 29, 2025
Andi makuru

Bishop Harerimana Jean Bosco n’umugore we batawe muri yombi

October 10, 2024
Imyidagaduro

Ruger utegerejwe na benshi yageze i kigali

December 27, 2024
Imikino

FERWAFA yatangaje Ingengo y’Imari ya 2024

January 13, 2024
Imyidagaduro

Knowless na Clement bakuriye inzira ku murima kubirirwa babaza impamvu baterekana abana babo

January 9, 2025
Imyidagaduro

Niyo Bosco yashyize hanze indirimbo ndabihiwe iri kuri EP ye yise New Chapter

March 20, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?