Umuganga w’Umudage Dr. Alfred Paul Jahn wamamaye nka Mon Ani hano mu Rwanda kubera ibikorwa by’ubugiraneza yagiye akora mu bihe bitandukanye harimo nko gufasha bana bo ku muhanda mu bice byinshi byo mu Rwanda gusubura mu buzima busanze yasabye abaturage bo ku Rwesero ko bazamushyingura hafi yabo igihe azaba yitabye Imana .
Ibi uyu musaza uzwiho kugira neza yabitangaje ku wa 17 Gicurasi 2023 ubwo yari yasuye abatuye ku Rwesero hamwe n’abagize umuryango w’ubugiraneza yashize witwa Alfred Foundation uhagarariwe n’umwe mu mfura zawi uzwi nka Fidele Uwimana .
Nkuko bisanzwe uyu mugabo ubona ko amaze kugera mu zabukuru muri urwo rugendo rwe rudasanzwe yari agiye gushyikiriza abaturage bo muri Rweseo inkunga yiganjemo ibyo kurya ,ibikoresho by’isuku ndetse n’inkweto za sioro zagene abana ba banyeshuri batifashije .
Mu butumwa Dr. Alfred Paul Jahn yageneye abaturage ba Rwesero yageneye abari bitabiriye uwo muhango bwatanzwe na Uwimana Fidele umuyobozi wa Alfred Foundation wari urangaje imbere ikipe nini yari yamuhereje yagize ati ” Yambwiye ngo mbabwire ko abakunda cyane kandi yiuza ko igihe yazaba atakiri mu uzima ukundi yazashyingura hano hafi yanyu ,kandi ko icyo cyifuzo cye yamaze kukigeza ku buyobozi .
Fidele yakomeje avuga ko Dr Jahn yamusabye kubabwira ko umunsi wo kumushyingura abantu bose bazahaza batazazana indabo kuko ari iugupfusha ubusa amafaranga ahubwo ko ayo mafaranga bazayakoresha mu bindi bikorwa bibafitiye akamaro nko kugura ibibatunga mu buzima bwa buri munsi .
Bamwemu baturage batuye mu ako kagali ka Rwesero mu murenge wa Kigali badutangarije ko icyifuzo cya cya Dr. Paul Jahn ariko bagaragaza ko batifuza kumuvura hakiri kare ahubwo basaba ko Imana yamurinda kandi ikamuha gukomeza kuramba ariko nanone ku bushake bw’Imana niyitaba Imana bazamushyingura hafi yabo nkuko yabisabye nk’umubyeyi wabanye nabo ibihe bitandukanye bari bamukeneye .
Abayobozi b’Inzego zibanze bari bitabiriye uwo muhango bashimiye Dr. Paul Jahn ku bikorwa bye by’ubugiraneza bwe bagize bati “Duha agaciro uruhare rwa Dr. Paul Jahn. Yasabye amazu ku baturage bahuye n’ibiza, atanga imyenda n’inkweto ku bana, kandi ahora atanga inkunga z’ibiryo ku baturage batuye muri aka kagali ka Rwesero biganjemo abari batuye mu bice byashoboraga kwibasira n’ibiza mu karere ka Nyarugenge ahazwi nko mu manegeka .