SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Euro 2024: N’Golo Kanté yongeye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Euro 2024: N’Golo Kanté yongeye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu
Imikino

Euro 2024: N’Golo Kanté yongeye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu

Muhire Jimmy
Last updated: 2024/05/17 at 9:48 AM
Muhire Jimmy
Share
3 Min Read
SHARE

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, Didier Deschamps yahamagaye abakinnyi 25 azifashisha muri Euro 2024 iteganyijwe mu mpeshyi hagaragaramo N’Golo Kanté ataherukaga guhamagara.

 

Urutonde rw’abakinnyi b’u Bufaransa ruriho abanyezamu batatu, ba myugariro umunani, abakina hagati barindwi, mu gihe abakinnyi bataha izamu nabo ari barindwi.

Mu bakina hagati niho hagaragaye N’Golo Kanté watunguye benshi cyane ko yigeze gusezera muri iyi kipe y’igihugu avuga ako atazongera kuyikinira kubera impamvu ze bwite.

Gusa umutoza Didier Deschamps yashimangiye ko urwego ariho hari icyo ruzamufasha mu mikino iri imbere.

Yagize ati “Yakinnye [N’Golo Kanté] umwaka wose nubwo igihe yari muri Chelsea yari yugarijwe n’imvune. Aho ari gukinira muri Arabie Saoudite ari mu bihe byiza ndetse nizeye ko ari umwe mu bazatuma Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa ikomera.”

Tariki ya 21 Kamena 2023, ni bwo N’Golo Kanté w’imyaka 33 yemeye gusinya amasezerano muri Al-Ittihad yo mu Cyiciro cya Mbere muri Arabie Saoudite mu gihe yari ageze ku mpera y’amasezerano ye muri Chelsea.

 

Kanté akigera muri Al-Ittihad yakinnye umukino wa mbere ahita aba umukinnyi mwiza w’umukino ubwo yahuraga na Al-Wehda. Kuva icyo gihe yabonye umwanya uhagije wo gukina ndetse anabanza mu kibuga mu mikino yose.

Kuva yayigeramo amaze kuyitsindira ibitego bibiri harimo icyo yinjije ku mukino wa Al-Fateh, ikindi aheruka kugitsinda mu Ukuboza 2023 ubwo bahuraga na Auckland City.

Mu mikino 28 amaze gukina yose hamwe yagaragaye mu ikipe nziza y’icyumweru inshuro eshatu muri Saudi Pro League.

U Bufaransa buri mu Itsinda D aho buri kumwe na Pologne, u Buholandi na Australia.

 

Abandi bakinnyi u Bufaransa bwahamagaye

Abanyezamu: Alphonse Aréola (West Ham United), Mike Maignan (AC Milan), Brice Samba (Lens).

Ba myugariro: Jules Koundé (Barcelona), Jonathan Clauss (Marseille), Benjamin Pavard (Inter), Ibrahima Konaté (Liverpool), William Saliba (Arsenal), Dayot Upamecano (Bayern Munich), Theo Hernandez (AC Milan), Ferland Mendy (Real Madrid).

Abakina hagati: Eduardo Camavinga (Real Madrid), Youssouf Fofana (Monaco), Adrien Rabiot Juventus), Warren Zaire-Emery (PSG), Aurelien Tchouameni (Real Madrid), Antoine Griezmann (Atletico Madrid),N’Golo Kanté {Al-Ittihad}.

Ba rutahizamu: Bradley Barcola (PSG), Ousmane Dembele (PSG), Kinglsey Coman (Bayern Munich), Olivier Giroud (AC Milan), Randal Kolo Muani (PSG), Kylian Mbappe (PSG), Marcus Thuram (Inter).

N’Golo Kanté yongeye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa nyuma yo kwitwara neza cyane muri Al-Ittihad

You Might Also Like

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

Munyakazi Sadate yasezeranyije Perezida Kagame kuzazana ibikombe mpuzamahanga mu Rwanda

APR BBC yongeye itsindirwa mu maso ya Perezida Kagame na MBB South Africa 98-88

Muhire Jimmy May 17, 2024 May 17, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Ingabo za SADC zabaga mur DRC n’ibikoresho byazo zatashye zinyuze ku butaka bw’ u Rwanda

April 29, 2025
Andi makuruUtuntu n'utundi

Menya Impamvu Umuherwe Elon Musk Agiye kubaka Umujyi we

March 14, 2023
Imikino

CECAFA U18: Amavubi yatsinzwe na Kenya

November 28, 2023
Kwamamaza

Umunyamakuru Peacemaker Pundit yagizwe Brand Ambassador n’ Ikigo kitwa Empire of Technology Ltd

January 10, 2024
Andi makuru

Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Qatar

March 21, 2023
Andi makuru

Gen Kainerugaba yahishuye ko muri 2026 bazakuraho itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina

January 3, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?