SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Tshisekedi yagiranye ibiganiro na Cardinal Fridolin Ambongo
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida Tshisekedi yagiranye ibiganiro na Cardinal Fridolin Ambongo
Andi makuru

Perezida Tshisekedi yagiranye ibiganiro na Cardinal Fridolin Ambongo

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: May 16, 2024
Share
SHARE

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo yahuye na Arikiyepisikopi wa Kinshasa, Cardinal Fridolin Ambongo, kuri uyu wa Kane tariki 16 Gicurasi 2024, baganira ku magambo aherutse gutangazwa n’uyu wihaye Imana Gatolika agateza umwuka mubi mu bategetsi ba DR Congo.

Aba bagabo bahuye nyuma y’umwuka mubi wari umaze iminsi hagati ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Arikiyepisikopi wa Kinshasa, Cardinal Fridolin Ambongo, bakaba bamaze amasaha asaga abiri baganira ku cyagarura ituze muri rubanda dore ko uyu Karidinali yeruriye Leta ya Kinshasa ko ibyo bari gukora bibusanye no gushaka kw’abaturage.

Cardinal Ambongo aherutse gutangaza mu bitangazamakuru ko Leta ya DR Congo ikora ibikorwa binyuranyije n’amategeko, avuga ko kuba Leta ikorana na FDLR kandi babizi ko bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ari amakosa akomeye. Yongeye kuvuga ko bidakwiye ko ubutegetsi burobanura abaturage bamwe bagahezwa mu gihugu cyabo, avuga ko nka Kiliziya bahagaze ku kuvugira abarengana, amagambo yafashwe na Kinshasa nko kwifatanya n’umwanzi.

Ubushinjacyaha bwa DR Congo bwari bwatangije iperereza ku magambo Cardinal Ambongo aherutse kuvuga, agaragaza ko Leta ya Congo iyobowe nabi ikaba ariyo na nyirabayazana w’umutekano mucye ugaragara mu Burasirazuba bw’Igihugu. Ibi ariko ntibyamuciye intege kuko aherutse kongera guteranya abihaye Imana i Kinshasa nabo bakamubwira ko bamuri inyuma adakwiye gucika intege.

 

Chley wamenyekanye mu ndirimbo komasava rmx ya Diamond azataramira I kigali
Perezida Kagame yakebuye urubyiruko rwiharaje kwambara Ubusa
Lady Gaga yagaragaye yambaye impeta y’urukundo
Imodoka ya Sosiyete internationsl ikoze Impanuka ikomeye i Rulindob
Brig Gen Stanislas Gashugi yagizwe umuyobozi Mukuru wa Special Operations Force
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Pokies For Real Money Site

September 5, 2023

What No Deposit Bonus Casinos Are Available In Ireland

May 28, 2024

Dublin Casinos Live Blackjack

May 28, 2024

Dreams Casino Signup Bonus

May 28, 2024
Andi makuru

HRW ingabo za Mali n’umutwe wa wagner barashinjwa guhohotera abaturage

December 13, 2024

Is Jackpot Casino Legit

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?