SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Abakandida 8 nibo bamaze gusaba kuzahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Abakandida 8 nibo bamaze gusaba kuzahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika
Andi makuru

Abakandida 8 nibo bamaze gusaba kuzahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika

Ahupa Radio
Last updated: 2024/05/16 at 3:47 PM
Ahupa Radio
Share
2 Min Read
SHARE

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ko imaze kwakira abifuza kuba bakandida ku mwanya w’umukuru w’Igihugu umunani, mu gihe ku mwanya w’abadepite ari 41 nubwo ari igikorwa kigikomeje.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kigaruka ku myiteguro y’amatora ateganyijwe muri Nyakanga 2024, ubuyobozi bwa Komisiyo bwagaragaje aho imyiteguro igeze.

Perezida wa NEC, Oda Gasinzigwa, yagaragaje ko hamaze kwakirwa abantu umunani bifuza kuba abakandida bigenga ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ndetse n’abantu 41 ku bifuza kuba Abadepite.

Yagaragaje ko nubwo umubare ari munini ariko bataraba abakandida kuko hari ubwo bigera igihe cyo kujyana kandidatire zabo ngo hasuzumwe ko zujuje ibisabwa, bamwe ntibabyuzuze.

Yongeye kwihaniza abashaka kuba abakandida bigenga mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite bashakisha ababasinyira bakoresheje kubashukisha amafaranga.

Ati “Hari aho ubyumva ariko biramutse ari byo ntabwo byaba ari ukuri, ababa bakoresha amafaranga hamwe na hamwe ntitwifuza ko abaturage bacu bashyirwa muri ubwo buryo.”

Yakomeje ati “Iyo ugiye gusaba umukono icyo biba bivuze ni uko umwegera, ukamusobanurira, ukareba ko ari kuri lisiti y’itora, ni ikiganiro cy’umuntu n’undi kandi twizera ko twabisobanuye bihagije, twizeye ko bizagenda neza.”

Yagaragaje ko guhera ku wa 17 Gicurasi 2024 komisiyo izatangira kwakira kandidatire z’abifuza kwiyamamaza ku myanya inyuranye. Bizarangira tariki 30 Gicurasi 2024.

Komiseri ushinzwe ibirebana n’Amategeko Mbabazi Judith, yagaragaje mu buryo bw’incamake ibisabwa birebana n’amategeko ku myanya itandukanye.

Yagaragaje ko ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, umukandida asabwa kuba afite ubwenegihugu Nyarwanda bw’Inkomoko, kuba nta bundi bwenegihugu afite, indakemwa mu myitwarire, atarambuwe n’inkiko uburenganzira mbonezamubano n’ubwa Politiki, kandi afite imyaka 35 y’amavuko.

Agomba kandi kuba ari mu Rwanda mu gihe atanga kandidatire, naho ku badepite hasabwa imyaka 21 y’amavuko.

Nibwo bwa mbere amatora ya Perezida agiye kubera umunsi umwe n’ay’abadepite, nyuma yo guhuzwa hagamijwe kugabanya ikiguzi byatwaraga ngo amatora abe.

Kwiyamamaza kw’abakandida mu itora rya Perezida wa Repubulika no mu itora ry’abadepite bizatangira ku wa Gatandatu tariki ya 22 Kamena 2024 bisozwe tariki 12 Nyakanga 2024 hanze y’u Rwanda na tariki 13 Nyakanga imbere mu gihugu.

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Ahupa Radio May 16, 2024 May 16, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Ihuriro ry’abaskuti ba kera bageneye inkunga abana 48 biga muri GS Gasabo

February 27, 2024
Imyidagaduro

Tic Tac Foods iyoborwa na Frederick yatanze amafaranga yemeye yo gufasha abana ba Jay Polly

April 23, 2024
Andi makuru

M23 yahanuye indi Drone ya FARDC

February 10, 2024
Imyidagaduro

Igitaramo cya Tems cyari gitegerejwe na benshi cyasubitswe

January 30, 2025
Imyidagaduro

Victor Rukotana yanyuze abakunzi be mu gitaramo cye yise”Dutarame u Rwanda’

September 23, 2023
Utuntu n'utundi

Umuherwe Rujugiro Ayabatwa Tribert yitabye Imana ku myaka 82

April 17, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?