Umuhanzi Twizerimana Froduald uri mu bagezweho mu Rwanda nka Real Limu, wamenyekanye cyane mu ndirimbo Ndinda nanjye nkurinde, Intwari z’u Rwanda, Amarembo y’u Rwanda, Tubyine intsinzi n’izindi yamaze gushyira hanze indirimbo yise ‘imihigo irakomeje igaruka kubyo u Rwanda rumaze kugeraho nyuma y’imyaka 30 rwibohoye ingoma y’igitugu yasize ikoze Jenoside yatwaye ubuzima bw’abatutsi barenga Miliyoni mu minsi ijana gusa
Limu kandi azwi nk’Umuririmbyi n’umucuranzi w’indirimbo zijyanye na gahunda za Leta by’umwihariko izivuga ku burere mboneragihugu.
Avuga ko indirimbo ‘ Imihigo irakomeje’ yayihereye ku mpanuro umukuru w’Igihugu Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba mukuru w’ingabo ku rugamba adahwema kugira Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko.Ati: “Urebye ahanini igitekerezo cyayo ni ho cyavuye”.
Muri iyi ndirimbo ye avugamo uburyo Nyakubahwa Pereizida wa Repubulika iteka aharanira ko aho yakuye u Rwanda atifuza na rimwe ko rwazahasubira akaba ariyo mpamvu imihigo yo kurwubaka igikomeje cyane ko benshi mu Banyarwanda bategereje ya tariki ya 15 Nyakanga ngo bongere bamwereke urukundo bamufitiye mu rugendo rwe rwo guteza imbere igihugu cyababyaye
Ati: “Umuntu uzi u Rwanda mu myaka ishize, ndahamya ntashidikanya ko ubu ageze mu rw’imisozi igihumbi yatungurwa n’aho ubu rugeze rwiyubaka”.
Umutoza w’Ikirenga ni kenshi yumvikana ashishikariza urubyiruko gukunda umurimo no kuwunoza ari naho ahera avuga ko imihigo ikomeje mu mpande zose z’U Rwanda kugira rurusheho kuba rwiza
Limu yadutangarije ko batahindura ikipe itsinda.
Nyuma y’aho Perezida Kagame yemereye Abanyarwanda kongera kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri uyu mwaka 2024, byongereye imbaraga Limu.
Avuga ko arimo gutegura Alubumu y’indirimbo zivuga ku bikorwa byiza kandi byinshi Umutoza w’Ikirenga amaze kugeza ku banyarwanda.
Indirimbo imihigo irakomeje ni imwe mu ndirimbo zizaba ziri kuri iyi Alubumu ye yise Umutoza w’Ikirenga
Umuhanzi Limu ashimira abafana be badahwema kumuba hafi bamuha inama ndetse n’ibitekerezo bitandukanye, ibyo ngo bimwubakamo icyizere.