Korali Cornerstone yo mu itorero ry’Ababatisita mu Rwanda (UEBR) Paruwasi ya Kigali yateguye igitaramo yitiriye indirimbo yise ‘Nzaririmba,’ izamurikamo umuzingo w’indirimbo w’indirimbo zabo wa mbere .
Iki gitaramo cya Korali Cornerstone bitaganyijw eko kizaba ku tariki ya 26 Gicurasi 2024 ahazwi nka KCEV muri Camp Kigali aho batumiye amakorali akomeye arimo Gisubizo Ministries, Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge na Voice of Angels kikaba kizatangira kw’Isaha ya saa cyenda z’amanywa aho kwinjira ari ubuntu ku bantu bose bifuza kuzacyitabira
Umuyobozi w’iyi korali Julien Dushimimana yadutangarije ko korali Cornerstone yatangiye mu 2014 itangirana n’abaririmbyi 25, ariko kugeza ubu bamaze kuba 80 b’ingeri zose. Imaze gukora ingendo z’ivugabutumwa n’ibitarane bitandukanye mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara zitandukanye z’igihugu.
Yakomeje avuga ko umuzingo wabo uzamurikirwa muri iki gitaramo, ari uwa mbere, ukazaba ugizwe n’indirimbo 6 zikozwe mu buryo bw’amajwi n’amashusho. Si ibyo gusa, kuko hazabaho n’igikorwa cyo gufata andi majwi n’amashusho (Live Recording) ya Album ya kabiri .
Kwinjira muri iki gitaramo cyiswe “Nzaririmba Live Concert” byagizwe ubuntu kugira ngo buri wese wifuza gutaramana n’iyi korali atazagira inkomyi y’ubushobozi.
Ubuyobozi bw’iyi korali, bwavuze kandi ko gushyira igitaramo ahantu hahenze ariko abantu bakazinjira nta kiguzi batanze ari ikintu Korali Cornerstone yateguye kera ndetse ubushobozi bwo kwishyura aho igitaramo kizabera n’ibindi bizakenerwa bikaba byaratanzwe n’abaririmbyi n’abafatanyabikorwa/ abaterankunga ba korali, ndetse n’inkunga y’itorero UEBR Cornerstone ibarizwamo.
Korali Cornerstone bateguje abazitabira igitaramo cyabo kwitegura kuzagira ibihe byiza byo kuramya Imana no guhembuka ku buryo bukomeye kuko irimo gutegura ibyiza gusa.
Ku rundi ruhande bijeje abazitabira bose icyo gitaramo ko imyiteguro irimbanyije bose intero ikaba ari ukuzamura ibendera ya Yesu mu kwamamaza ubutumwa bwiza. Iyi korali kandi, yararikiye abantu b’ingeri zose kuzajya kwifatanya nabo ubundi bagahabwa umugisha kandi bagahemburwa.