Sosiyete ya Karisimbi Events imaze kumenyekana mu gutanga ibihembo bishimira ibigo byitwaye neza ,abahanzi na bandi bafite aho bahuriye no gutanga serivise bizwi Service Excellence Award, Consumers Choice Award, KIMFEST Awards & Fashion Show , Karisimbi Entertainment Award n’ibirori bihuza abafana n’ibyamamare byiswe Fans Hangout Party igiye kongera gutanga ibyo bihembo ku nshuro ya 3 .
Ibi birori bizarangwa no guhemba ibigo , imiryango , ba rwiyemezamirimo n’abandi bafite ibikorwa na serivisi byakunzwe ndetse bikinakunzwe cyane n’abaturage bose muri rusange , ibi birori byiswe Consumers Choice Awards bigiye kuba ku nshuro ya gatatu .
Nkuko twabitangarijwe n’Umuyobozi Mukuru wa Karisimbi Event Bwana Mugisha Emmanuel yatubwiye ko uyu mwaka ibyo birori bizab ari akataraboneka kuko bafashe Consumers Choice Awards bakayihuriza hamwe na Karisimbi International Multicultural Festival aho abantu baturutse mu bihugu nka Uganda ,Kenya ,Misiri n’U Rwanda bazerekana imideli ndetse n’ibindi bintu bifite aho bihuriye n’imico yo mu bihugu byabo .
Sibyo gusa yadutangarije kandi ko uwo mugoroba uzaba ari umugoroba w’Ibyishimo kuko guhera I saa kumi n’ebyiri abatumiwe bose bazabasha kunyura kw’itapi itukurua bafata amafoto ,bataramirwe n’itorera mu mbyino gakondo ndetse na live yumuhanzi uzaba yateguwe ni binsi byisnhi bizatuma ibitabiriye ibyo birori byo guhemba ibigo byahize ibindi bigenze neza
Umwaka ushize mu birori bya Consumers Choice Awards Bwana Mugisha yari yatangaje ko intego nyamukuru y’ibi bihembo ari ugushishikariza abatanga serivisi ndetse n’abakora ibicuruzwa gutanga ibicuruzwa na serivisi byujuje ubuziranenge kugira ngo abakiriya banyurwe.
Bitaganyijwe ko ibirior bya Consumers Choice Awards uyu mwaka bizabera muri Century Park Hotel and Residence ,tariki ya 21 Gicurasi 2024 kuva ku isaha ya sakumi n’ebyiri kugeza birangiye.