Gahima Innoocent Uzwi nka Kevin Montana yahurije hamwe imbaraga z’abaraperi bakomeye hano mu Rwanda hamwe mu ndirimbo yise Twendeleye .
Uyu mugabo usanzwe uzwi cyane mu kazi ko gutwara ba mukerarugendo siu bwa mbere agaragaye mu muziki nyarwanda kuko n’inshuti y’abahanzi mu buzima busanzwe aho yagiye akorna na barimo Riderman ,The Ben na bandi benshi yaadutangarije byinshi kuri aho yakuye igitekerezo cyo guhuriza hamwe abo bahanzi kenshi bikunda kugorana ko bahurira mu ndirimbo imwe ariko we akaba yarabigezeho bitamugoye .
Mu kiganiro na AHUPA RADIO Kevin yadutangarije ko iyi ndirimbo yayikoze kugira ngo barusheho guha bakunzi ba muziki ibihangano byiza kandi bibashimisha .
Abajijwe impamvu yahisemo gukoresha abaraperi bakunzwe cyane mu Rwanda yadusubije ko nubwo ari ibintu bigoranye cyane kugira ngo abaraperi bo mu Rwanda bahurire mu ndirimbo imwe biba bigoye we ntibyamugoye kuko yifuza ko abakunzi b’injyana ya Rap bongere baryoherwe n’amajwi y’abahanzi bakunda .
Ku bijyanye n’impamvu yayise Twendeleye yatubwiye ko byari mu buryo bwo gukomeze gushishikiraiza abahanzi gukomeza gukora cyane kugira ngo umuziki nyarwanda ugere ku rwego mpuzamahanga .
Mu gusoza Kevin Montana yatubwiye ko iyi ndirimbo ari ndirimbo Twendeleye ari indirimbo ibyinitse cyane aho umuntu wese yayibyina aho ari hose ndetse no mu tubyiniro .
Ikindi yadutangarije n’uko iyi ndirimbo ari imwe mu mishanga afite yo gushyira hanze zimwe mu ndirimbo ari gukora akaba anateganya gushyira hanze amashusho ya Twendeleye mu minsi ya vuba cyane .