SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Umuhanzi Yago Pon Dat yashyikirijwe ikibanza yemerewe na Marchal Real Estate Developers abashimira kuba bahiguye ibyo bemeye (Amafoto)
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Umuhanzi Yago Pon Dat yashyikirijwe ikibanza yemerewe na Marchal Real Estate Developers abashimira kuba bahiguye ibyo bemeye (Amafoto)
Imyidagaduro

Umuhanzi Yago Pon Dat yashyikirijwe ikibanza yemerewe na Marchal Real Estate Developers abashimira kuba bahiguye ibyo bemeye (Amafoto)

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/05/03 at 2:41 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
4 Min Read
SHARE

Mu  gitondo cyo kuri  uyu wa gatanu tariki  03 Gicurasi 2023 ,umuhanzi Nyarwaya Innocent  ukunze  kwiyita Yago  Pon Dat  yashyikirijwe ikibanza  yemerewe na Kompanyi y’Ubwubatsi  ya Marchal Real Estate maze nawe abashimira kuba bahiguye ibyo  bamwemereye ubwo yamurikaga alubum ye ya Mbere yise Suwejo.

Ni mu kiganiro  cyahuje aba  bombi n’itangazamakuru Kibera muri Onomo Hotel aho  Kompanyi ya  Marchal Real Estate yari ihagarariwe n’umuyobozi mukuru wayo Ujekuvuka Emmanuel  ndetse na  Yago n’umujyanama we   n’abanyamakuru benshi cyane biganjemo abakorera ku muyobora  wa Youtube na bandi bandika mu  binyamakuru bikomeye mu Rwanda .

Iki kiganiro  kibaye  nyuma y’uko mu minsi ishize uyu muhanzi Yago Pon yagiye  ku rubuga  rwa X (rwahoze ari Twitter) akandi avuga ko kugeza  nubu  atarashyikirizwa  ikibanza  Kompanyi  ya  Marchal  Real Estate yamwemereye mu gitaramo cye  yakoreye  muri Camp Kigali ,nyuma yo kwandika  ayo magambo habaye  guterana amagambo ku bakurikira  uyu muhanzi ndetse  n’umuvugizi wa Marchal  Real Estate uzwi  nka  Julius Chita  ibintu  byafashe indi ntera  bigatera benshi kwibaza niba koko  ibyo uyu  muhanzi  yanditse  ku mbuga ze  ari Ukuri  .

Nkuko byatangarijwe muri icyo kiganiro  n’itangazamakuru nyuma yiryo hangana rikomeye Ubuyobozi bwa  Marchal Real Estate ndetse na bagize itsinda rifasha umuhanzi Yago  bagiranye ibiganiro byihariye  ari nabyo byaje kuvamo  guhabwa icyo kibanza nyuma y’amakosa yagiye aba hagati yabo bombi .

Muri  uwo  muhango umuhanzi Yago Pon Dat yashyikirijwe impapuro z’ikibanza  yemerewe  kiri mu karere ka Gasabo nubwo byagizwe ibanga rikomeye cyane  hirinzwe kuvuga aho giherereye neza ndetse n’agaciro  kacyo  gusa icyabayeho ni  ihererekanya ryibyo basezeranye .

Mu ijambo Umuyobozi wa Marchal Real Estate  Bwana Emmanuel Ujekuvuka yabanje  Gushimira Umuhanzi  Yago Pon Dat ku  bikorwa bye byiza akomeje gukora  mu muziki nyarwanda ndetse anashimira uruhare  Itangazamakuru ibyo rikora kugira ngo bombi nka Kompanyi ebyiri zagiranye amasezerano y’ubufatanye zibashe gukorana neza .

Ujeku yakomeje  asobanura  impamvu bateguye  icyo kiganiro  aho yagize ati :kuri  uyu munsi ni umunsi ukomeye cyane  kuri twe kuko tugiye kumurikira Yago ikibanza twamwereye kandi  tunasinyane amasezerano twagiranye yo kuba agiye kuzajya yamamaza ibikorwa bya Marchal Real Estate Developers (Brand Ambassador ).

Yavuze ko impamvu bagendeyeho bahitamo gukorana na Yago ari uko muri gahunda bafite  nk’ikigo kimaze gukura bafite gahunda zo guteza imbere urubyiruko ,ikindi ni uko Yago nk’umuhanzi basanze ari umwe mu bahanzi bamaze igihe gitoya  mu muziki ariko akaba yerekana ko ashoboye kandi yifuza kuzagera kure bitewe nuko ari mu bahanzi bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga ziwe bikaba bituma natwe rero  ibikorwa byacu dukora  byo kugurisha ibibanza no kubaka amazu bigera kure  hashoboka .

Mu gusoza ijambo rye yagarutse mu buryo  bushya bagiye gutangira  gufasha abaturage  batifashije ndetse  n’abashaka kugura ibibanza bya makeya ndetse  ukikuguze akaba  yanaboneraho kwitomborera  ikindi , atibagiwe n’itangazamakuru yabijeje ko kubera  imikoranire yabo naryo bagiye gushyiraho ubundi buryo buzajya bufasha abanyamakuru kubona inzu cyangwa ibibanza bya make bamaze kureba koko uwo muntu azabasha kugenda akishyura.

Ku ruhande rw’umuhanzi Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago Pon Dat mu ijambo rye  yagarutse  kuri byinshi byabaye mu minsi ishize ariko ashimangira ko igihe tugezemo abantu ba bagabo batagapfuye ibintu nkibyo akaba ariyo mpamvu  yabashimiye kuba barafashe umwanya bakicara bagakemura ikibazo bikaba ari ibintu buri wese  yakagombye gushyira imbere kugira  twubake u Rwanda rwiza rw’ejo .

Nyuma y’icyo gikorwa nkuko twabitangarije na Marchal Ujeku bakurikijeho kwerekeza mu karere ka Bugesera aho Marchal Real  Estate bagiye gushyikiriza umuturage wo  muri ako karere utishoboye inzu bamwubakiye  nyuma yo guhitwamo n’Ubuyobozi bwako karere ko ariwe  ukeneye ubufasha bw’iyo nzu .

AMAFOTO :SERGE/INYARWANDA

 

 

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul May 3, 2024 May 3, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Mukansanga Salma yahagaritse akazi ko gusifura

October 22, 2024
Imyidagaduro

Eddie Kenzo agiye guhindura idini mu gihe ubukwe bwe na Phiona Nyamutooro bwegereje

August 5, 2024
ImikinoImyidagaduro

Kikac Music na Ferwacy bateguriye ibitaramo abazitabira Tour du Rwanda 2023

January 13, 2023
Andi makuru

Gen Kainerugaba Muhoozi yiyemeje kurandura imitwe y’abacanshuro bakorera muri DRC

December 17, 2024
Imyidagaduro

Israel Mbonyi, David Bayingana, Muyoboke na Junior Rumaga berekeje i Burayi 

June 6, 2023
Imyidagaduro

Vava Dorimbogo yashyinguwe mu cyubahiro

July 29, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?