SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Kenny Sol n’umugore we bibarutse umuhungu
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Kenny Sol n’umugore we bibarutse umuhungu
Imyidagaduro

Kenny Sol n’umugore we bibarutse umuhungu

Gossip Kigali
Last updated: 2024/05/03 at 5:21 PM
Gossip Kigali
Share
1 Min Read
SHARE

 

Kenny Sol n’umugore we, bibarutse umwana w’umuhungu, ku mugoroba wo ku wa 2 Gicurasi 2024.

Amakuru dukesha bamwe mu nshuti zabo za hafi  ni uko umugore wa Kenny Sol ndetse n’umwana wabo bameze neza nta kibazo bafite.

Kubyara kwa Kenny Sol kuje nyuma y’iminsi mike asohoye amafoto agaragaza umugore we atwite inda nkuru, anamukorera indirimbo yise ‘2 in 1’.

Ku wa 5 Mutarama 2024 aba bombi basezeranye imbere y’amategeko ku Murenge wa Nyakabanda. Ni umuhango wari wateguwe mu ibanga rikomeye cyane ko amakuru y’ubukwe bw’uyu muhanzi yamenyekanye mu ijoro ryo ku wa 4 Mutarama 2024.

Ni nyuma y’uko bimenyekanye ko uyu muhanzi yambitse impeta umukunzi we amusaba kuzamubera umugore. Mu mpera z’umwaka ushize nibwo Kenny Sol yari yafashe irembo iwabo w’umukobwa.

Ku wa 6 Mutarama 2024, Kenny Sol yasezeranye imbere y’Imana mu rusengero rwitiriwe Mutagatifu Kizito ruherereye mu Nyakabanda.

Ni umuhango Kenny Sol n’umugore we batumiyemo abantu batagera ku icumi biganjemo aba hafi mu miryango yabo, bemeranya ko ari amakuru atagomba kujya mu itangazamakuru cyangwa ku mbuga nkoranyambaga.

  

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Gossip Kigali May 3, 2024 May 3, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

RIB yatangaje ko imaze kwakira ibyaha 136 byakoreshejwe ikoranabuhanga

September 5, 2024
Andi makuru

Ghana: Itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina rikomeje guteza impagarara

March 6, 2025
Imyidagaduro

Taylor Swift yahigitse Rihanna ku mwanya w’abahanzikazi batunze agatubutse muri muzika

October 22, 2024
Imyidagaduro

Ibirori bya Kigali Boss Babes byitabiriwe n’ibyamamare bikomeye mu Rwanda (Amafoto)

December 30, 2023
Imyidagaduro

Dj Ira yamaze guhabwa Ubwenegihugu bw’u Rwanda

April 16, 2025
Imyidagaduro

Twitege iki ku buhuza bwa Macron mu kibazo cy’u Rwanda na RDC?

October 1, 2021

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?