Nyampinga w’u Rwanda watowe mu 2012, Mutesi Aurore Kayibanda agiye gukorera ubukwe mu Rwanda na Gatera Jacques bari baherutse guzeranira imbere y’amategeko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Miss Aurore Kayibanda yamenyesheje inshuti ze ko ku wa 15 Kanama 2024 ari umunsi w’ubukwe bwe aho azasezerana imbere y’Imana akanakira abatumiwe.
Amakuru ahari ahamya ko ubukwe bwa Miss Kayibanda buzabanzirizwa n’umuhango wo gusaba no gukwa, icyakora uyu ukazitabirwa n’abatumiwe gusa bitewe n’impamvu bwite z’umuryango.
Kugeza ubu ntabwo Miss Kayibanda aratangaza ahazabera ibirori byo gusezerana imbere y’Imana ndetse n’aho azakirira abashyitsi be yirinze kuhatangaza, abatumiwe bakazahamenyeshwa mu butumire buzasohoka mu minsi iri imbere.
Mu ntangiriro za 2023 nibwo Miss Aurore Kayibanda yambitswe impeta n’uyu mugabo bitegura kurushinga, aba bakaba barasezeranye imbere y’amategeko muri Gashyantare 2024 mu muhango wabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.