Massamba Intore yateguje abakunzi be ko azataramira i Kampala ku wa 18 Gicurasi 2024 mu gitaramo ndangamuco yifuza ko cyaba ngarukakwezi kikitabirwa n’abahanzi batandukanye bakora umuziki gakondo.
Uyu muhanzi uri mu bafite izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda, ategerejwe mu gitaramo bise ‘A Cultural Night’ aho azataramira Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Kampala bakunda umuco nyarwanda.
Massamba Intore yatangarije AHUPA Radio ko icyo igitaramo aricyo gususurutsa abakunda umuco w’u Rwanda batuye mu Mujyi wa Kampala, tuzatarama mu ndirimbo gakondo bazizihirwa bihagije rwose.”
Iki gitaramo kizabera muri Kampala Serena Hotel, aho kwinjira bizaba ari ibihumbi 50UGX, itike yo muri VIP izaba igura ibihumbi 100UGX mu gihe VVIP ho izaba igura ibihumbi 300UGX.
Massamba Intore yavuze ko uretse gutaramana n’Abanyarwanda batuye muri Uganda, yifuza ko ibi bitaramo byaba ngarukakwezi bikajya bitumirwamo abakora umuziki gakondo.
Ati “Muri Uganda hari Abanyarwanda n’inshuti zabo nyinshi zitagira amahirwe yo kubona aho bataramira umuziki wabo, niyo mpamvu ndi gutekereza uko ibitaramo nk’ibi byaba ngarukakwezi.”
Massamba agiye gukora iki gitaramo mu gihe ari mu myiteguro yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 40 amaze mu muziki nk’umuhanzi wabigize umwuga.