SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Abarimo Marchal Ujeku begukanye ibihembo byinshi muri East Africa Arts Entertainment Awards
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Abarimo Marchal Ujeku begukanye ibihembo byinshi muri East Africa Arts Entertainment Awards
Imyidagaduro

Abarimo Marchal Ujeku begukanye ibihembo byinshi muri East Africa Arts Entertainment Awards

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/04/16 at 4:56 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

Ku mugoroba wo ku  itariki 14 Mata 2024 nibwo ibi bihembo byatanzwe bihira ibyamamare byo mu Rwanda nka Marchal Ujeku ,The Ben ,Manager Muyoboke Alexis ,Alliah Coool,Producer Kozze  na bandi benshi .

Alliah Cool yatwaye igihembo mu cyiciro cyitwa East Africa Film Star, aho yari ahatanye na Kate Actress wo muri Kenya, Jacobo Stephen wo muri Tanzania na Nabwiso Mathew wo muri Uganda.

Ni mu gihe Muyoboke Alex yatwaye igihembo mu cyiciro cy’ureberera inyungu z’abahanzi [Best Artist Manager East Africa]. Yari ahatanye na Chiki Kuruka wo muri Kenya, Babu Tale wo muri Tanzania na Nzeyimana Ismael wo mu Burundi.

Muyoboke Alex witabiriye itangwa ry’ibi bihembo, yatangarije itangazamakuru ati “Imana ni yo yabikoze kandi n’Abanyarwanda bantoye ndabashimira. Twatangiriye hasi, imyaka 18 nafashije abahanzi benshi kandi umuziki wacu uri gutera imbere, iri ni itangiriro twese dufatanyije twageza kure umuziki nyarwanda, ndasaba ubufatanye”

Muyoboke Alex yarebereye inyungu abahanzi barimo Tom Close, The Ben, Dream Boyz, Urban Boyz, Social Mula, Davis D, Charly & Nina n’abandi.

Producer Kozze wo muri Country Records wakoze “Ni Forever” ya The Ben mu buryo bw’amajwi, yatwaye igihembo mu cyiciro cya Producer mwiza utunganya amajwi [ Audio Producer of Excellence].

Mu gihe Marchal Ujeku uririmba mu rurimi rukoreshwa ku Nkombo, we yatwaye igihembo mu cyiciro cy’umuhanzi uririmba indirimbo zimakaza umuco [Best Culture Music] akigera I Kigali  mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru  yashimiye buri wese  wagize uruhare  kugira abashe kwegukana  ibyo bihembo kandi  yishimiye kuba umuziki we umaze kugera kure kugeza ubwo atangiye kwegukana ibihembo  mpuzamahanga byamwongereye ingufu zo kugaruka mu muziki nubwo akazi aba afite  kenshi .

Country Records yatwaye igihembo mu cyiciro cya Studio nziza muri afurka y’Iburasirazuba

The Ben ubwo yabazwaga uko yakiriye iki gihembo yabwiye yadutangarije ati“Bazacyohereza mu Rwanda vuba. Nabyakiriye neza cyane”.

East Africa Arts Entertainment Awards (EAEA), ni ibihembo bihabwa abanyamuziki mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, mu gushyigikira iterambere ryabo ku mugabane wa Afurika no ku Isi muri rusange.

Rayvanny yatwaye ibihembo bitanu birimo Icy’umuhanzi mwiza muri Afurika y’Iburasirazuba, album nziza, umwanditsi mwiza w’indirimbo, uwakunzwe n’abandi [Best lovers’ choice], n’uwakoze indirimbo irimo ubutumwa bufasha abantu [Best Inspirational Single]

Ibi bihembo bitangwa binyuze mu itora, aho amajwi yo kuri murandasi ahabwa 50% mu gihe Akanama nkemurampaka nako kaba gafite 50%

 

 

You Might Also Like

The Ben yaciye amarenga yo gukora igitaramo cya Kabiri cya New Year Groove

Bwiza yashyize hanze amashusho y’indirimbo Nasara ashimira Producer Loader wamubaye hafi mu rugendo rwe

Umunyarwenya Dr Kingsley wigaruriye imitima y’abanyarwanda agiye gukorera igitaramo I Kigali

Kera kabaye Kenny Sol yasohotse muri 1:55 AM

Asinah Erra yagejeje ikirego cy’umunya-eritrea uherutse kumukubita urushyi muri RIB

Nsanzabera Jean Paul April 16, 2024 April 15, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Uwayezu Jean Fidèle yeguye ku buyobozi bwa Rayon Sports

September 13, 2024
Andi makuru

Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Latvia

October 2, 2024
Imyidagaduro

Umuhanzi Israel Mbonyi yerekeje muri Australia

January 10, 2023
Imyidagaduro

Uwicyeza Pamela yashimiye umugabo we The Ben nyuma yo kumuha imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover

September 26, 2023
Imyidagaduro

Tom Close yashimiye abahanzi bamufashije gukora kuri Alubumu yise Essence

May 5, 2023
Imyidagaduro

The Ben yateye umutoma ukomeye umukunzi we Pamella wizihije isabukuru

January 31, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?