SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Gen (Rtd) Fred Ibingira yasubije abigamba gushaka gufata u Rwanda
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Gen (Rtd) Fred Ibingira yasubije abigamba gushaka gufata u Rwanda
Andi makuru

Gen (Rtd) Fred Ibingira yasubije abigamba gushaka gufata u Rwanda

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/04/13 at 7:45 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

Gen (Rtd) Fred Ibingira yatangaje ko umutekano w’igihugu urinzwe ku buryo abahora bavuga ko bashaka gufata igihugu badateze kubigeraho, ko gufata u Rwanda atari nko gufata ihene.

Yabitangaje ubwo yatangaga ikiganiro mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe n’ibigo birimo icy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Gen (Rtd) Ibingira yavuze ko kuva mu gihe cy’Abacengezi, hari abahoze bavuga ko bashaka gufata igihugu batangiza intambara bashaka gukomeza umugambi wa Jenoside bari batangiye ariko intambara barayitsindwa.

Ati “Hari amashusho yigeze gutambuka Abacengezi bari za Kamanyora bitoza bambaye amashara haririmbwa n’indirimbo yavugaga ngo rwigere urunsubize ako kanya ngo bagomba kugaruka bagakomeza Jenoside, Afande yarababwiye niba mwibuka, hari imirongo yajyaga aducira, renga, renga renga, renga nkumene.”

“Kurinda uwo murongo rero icyo byafashije mwebwe mukaba mwicaye hano uyu munsi mutanga umusanzu ku gihugu cyanyu, mukaba mwarabyariye igihugu, kurinda uwo murongo byabahaye kuba namwe mumaze kuba abantu bashishoza bazi ukuri. Uwo murongo n’ubu uracyakeneye kurindwa. Nimuturinde, nimutabikora tuzakambakamba tuwirindire.”

Gen (Rtd) Ibingira yavuze ko hari abaherutse kuvuga ngo barashaka gufata u Rwanda ariko ari amagambo gusa kuko bitashoboka.

Ati “Ni ibigambo, ngo uraje ugiye gufata u Rwanda, u Rwanda se urarufata ni ihene? Iki gihugu kiyobowe na Afande [Perezida Kagame] hariho abacyibeshyaho, bazakibaze ababigerageje. Barabigerageje abacengezi bari bafite imbaraga bava ku Gisenyi bagera aha ku Kirenge. Ariko icyabakubise ntabwo bakizi.”

Gen (Rtd) Ibingira yavuze ko muri icyo gihe igihugu cyari kigifite intwaro zidateye imbere, abasirikare barwanisha imbaraga gusa.

Ati “Iki gihugu ntigikinishwa.”

Yavuze ko muri iyo ntambara hari abantu bahise bajya mu mihanda, bajya kunywa inzoga ariko bakavuga ngo bafashe igihugu ariko mu gihe gito umutekano uragaruka.

Gen (Rtd) Ibingira yagaragaje ko igihe kigezweho ari uko abantu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari kuyihakana bakoresheje imbuga nkoranyambaga.

FDLR ntaho yagiye

Gen (Rtd) Ibingira yavuze ko kuva mu 1994, FDLR yagiye mu mashyamba, kandi n’ubu igihari.

Ati “Ikibazo cya FDLR ntabwo ari umubare, baba batanu, baba 10, ikibazo cya FDLR ni ingengabitekerezo. Ya ngengabitekerezo yuzuye uburozi ni yo barimo kwigisha Abanyarwanda noneho bakagira n’abandi ubu bayinjiyemo noneho bayishyigikiye. Ari mu Burundi ari na Congo barayishyigikiye rwose.”

Yavuze ko ibigaragara ku mbuga nkoranyambaga aho umusirikare yihanganira ko mugenzi we bamukura mu modoka bakamubaga bakamuteka azira uko asa, bidashoboka mu Rwanda.

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Nsanzabera Jean Paul April 13, 2024 April 13, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Ibihembo i by’Inganji awards bikomeje guterwa umugongo n’ibyamamare

January 16, 2025
Andi makuru

Perezida Kagame yemeje ko ari umukandida mu matora ya 2024

September 20, 2023
Imikino

Ikipe ya Rayon Sports yanyagiye Mukura, Naho APR FC ikura amanota 3 i Ngoma bigoranye

November 4, 2023
Andi makuru

Urubyiruko rukoresha Tik Tok rwiyemeje kurwanya abafobya Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze ku mbuga nkoranyambaga

April 12, 2023
Imikino

Mapinduzi Cup: Ikipe ya APR FC yasezerewe na Mlandege FC muri 1/2

January 10, 2024
Imyidagaduro

Kivumbi yateguye igitaramo cyo kumurika alubumu ye

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?