Kayitesi Sonia umaze kumenyekana cyane nka Dj Sonia cyangwa La Reine du platine ni umwe mu bakobwa bamaze kubaka izina hano mu Rwanda mu kuvanda umuziki mu tubyiniro dutandukanye ndetse no muri RBA yitandukanyije n’abantu bakomeje kugenda bamusebya babinyujije mu mashusho y’umukobwa wambaye ubusa amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga .
Uyu mukobwa ukiri mu gahinda ko kubura musaza witabye Imana mu cyumweru gishize yababajwe cyane n’;bantu bakomeje gukoresha ayo mashusho y’uwo mukobwa bavuga ko ariwe.
Ayo mashusho yatangiye gukwirakwizwa kuri uyu wa kane ku gicamunsi aho benshi bakomeje kugenda bavuga ko ari Dj Sonia mu gihe we amaze igihe ari mu kiriyo adaheruka no gukoresha izo mbuga .
Ku mugoroba wo kuri uwo munsi itsinda rirebrerea inyunga za Dj Sonia zashyize hanze itangazo rigenewe abanyamakuru n’abanyarwanda muri rusange aho ,yitandukanyije nayo mashusho avuga ko atari we kandi atatinyuka gukora ibintu nkibyo mu ruhame ,
Sonia muri iryo tangazo yafashe umwanya yihanganisha uwo wese waba waritiriwe ariya mashusho anahishura ko biriya ari ibikorwa y’urukozasoni nta muntu numwe wagakwiriye gukorerwa igikorwa nkicyo yakorewe
Ati “Ndashimira by’umwihariko buri umwe wambaye hafi muri ibi bihe bikomeye, sinabona uko mbashimira urukundo mwanyeretse muri ibi bihe byo guherekeza musaza wanjye.”
Yakomeje agira ati “Ndashaka gushyira umucyo ku mashusho y’umukobwa ugaragara mu mashusho kuko atari njye ndetse nta n’uruhare nagize mu kugira ngo ajye hanze ku rundi ruhande mpagararanye n’uwagizweho ingaruka n’ibi bibazo kuko nta n’umwe bikwiye kubaho.”
DJ Sonia yaboneyeho gusaba abantu kwirinda kuvogera ubuzima bwe bwite, ndetse anabibutsa ko gusebanya ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda
Yanashimiye kandi abantu bose inshuti ze ndetse n’abakunzi be bakomeje kumuba hafi muri ibi bihe bikomeye arimo byo kubura musaza we .