Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafunze uwari Umuyobozi Mukuru wa Televiziyo ya BTN, akaba n’umunyamigabane wayo, Kamanzi Hussein akurikiranyweho icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye.
Hussein aregwa kuba yaragiye atanga sheki zitazigamiye ubwo yaguraga ibikoresho binyuranye birimo televiziyo.
RIB igaragaza ko Hussein atanze izi sheki zitazigamiye mu bihe bitandukanye muri Mata 2023 no muri Kanama 2023, zose zifite agaciro k’arenga miliyoni 11 Frw.
Kamanzi Hussein yafashwe nyuma y’uko atumijwe n’Ubugenzacyaha inshuro nyinshi akanga kwitaba kugira ngo abazwe ku byaha akekwaho.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yahamirije umunyamakuru wacu aya makuru, atangaza ko uwafashe afungiye kuri Sitasiyo ya Kimihurura, mu gihe dosiye ye igiye gutunganwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’itegeko.
Ati “Arakekwaho gutanga sheki itazigamiye, ni icyaha gihanwa n’amategeko.Kamanzi Hussein yatumijwe inshuro nyinshi n’Ubugenzacyaha arinangira, agumya kwihisha Ubugenzacyaha; icyangombaga gukurikiraho ni ukuzanwa ku gahato.”
Dr. Murangira yaboneho akanya ko gutanga ubutumwa, aho yavuze ko “Ntabwo ari byiza kwinangira igihe wahamagajwe n’Umugenzacyaha. Ibi bigabanyiriza amahirwe uwatumijwe yo gukurikiranwa adafunze; kuko uba wagaragaje ko utaboneka igihe Ubugenzacyaha bwagushakiye. Nibyiza kwitaba Ubugenzacyaha igihe uhamagajwe, nubwo waba hari ibyaha ukekwaho; haba hari amahirwe menshi yo kwisobanura ugataha.”
RIB iributsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha nk’iki cyo gutanga sheki itazigamiwe, inakangurira abantu kucyirinda kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi ko ubikoze wese azafatwa agashyikirizwa Ubutabera.
Icyaha cyo gutanga sheki itazigamiwe giteganywa n’ingingo ya 126 y’itegeko rigenga inyandiko zishobora gucuruzwa.
Iyo umuntu agihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye kuva nshuro eshanu ariko zitarenze inshuro 10 z’agaciro k’amafaranga ari kuri iyo sheki.