SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Umuyobozi wa BTN TV yatawe muri yombi
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Umuyobozi wa BTN TV yatawe muri yombi
Andi makuru

Umuyobozi wa BTN TV yatawe muri yombi

Wakibi Geoffrey
Wakibi Geoffrey Published April 3, 2024
Share
SHARE

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafunze uwari Umuyobozi Mukuru wa Televiziyo ya BTN, akaba n’umunyamigabane wayo, Kamanzi Hussein  akurikiranyweho icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye.

Hussein  aregwa kuba yaragiye atanga sheki zitazigamiye ubwo yaguraga ibikoresho binyuranye birimo televiziyo.

RIB igaragaza ko Hussein atanze izi sheki zitazigamiye mu bihe bitandukanye muri Mata 2023 no muri Kanama 2023, zose zifite agaciro k’arenga miliyoni 11 Frw.

Kamanzi Hussein yafashwe nyuma y’uko atumijwe n’Ubugenzacyaha inshuro nyinshi akanga kwitaba kugira ngo abazwe ku byaha akekwaho.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yahamirije  umunyamakuru wacu  aya makuru, atangaza ko uwafashe afungiye kuri Sitasiyo ya Kimihurura, mu gihe dosiye ye igiye gutunganwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’itegeko.

Ati “Arakekwaho gutanga sheki itazigamiye, ni icyaha gihanwa n’amategeko.Kamanzi Hussein yatumijwe inshuro nyinshi n’Ubugenzacyaha arinangira, agumya kwihisha Ubugenzacyaha; icyangombaga gukurikiraho ni ukuzanwa ku gahato.”

Dr. Murangira yaboneho akanya ko gutanga ubutumwa, aho yavuze ko “Ntabwo ari byiza kwinangira igihe wahamagajwe n’Umugenzacyaha. Ibi bigabanyiriza amahirwe uwatumijwe yo gukurikiranwa adafunze; kuko uba wagaragaje ko utaboneka igihe Ubugenzacyaha bwagushakiye. Nibyiza kwitaba Ubugenzacyaha igihe uhamagajwe, nubwo waba hari ibyaha ukekwaho; haba hari amahirwe menshi yo kwisobanura ugataha.”

RIB iributsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha nk’iki cyo gutanga sheki itazigamiwe, inakangurira abantu kucyirinda kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi ko ubikoze wese azafatwa agashyikirizwa Ubutabera.

Icyaha cyo gutanga sheki itazigamiwe giteganywa n’ingingo ya 126 y’itegeko rigenga inyandiko zishobora gucuruzwa.

Iyo umuntu agihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye kuva nshuro eshanu ariko zitarenze inshuro 10 z’agaciro k’amafaranga ari kuri iyo sheki.

You Might Also Like

Burundi :Ishyaka CNDD –FDD rya Ndayishimiye ryegukanye imyanya yose mu nteko ishinga amategeko

Trump yatangaje ko yatunguwe n’ibibazo byabaye hagati ye na Elon Musk

Minisitiri Nduhungirehe Olivier aranenga abayobozi bakomeje gusakaza amakuru ashobora guhungabanya amasezerano hagati na RDC

Elon Musk akomeje kwicuza icyamuteye kugirana ibibazo na Donald Trump

Minisitiri Constant Mutamba yongeye guterana amagambo n’umushinjacyaha mukuru

Wakibi Geoffrey June 11, 2025 April 3, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Ibihangano bya Bwiza bigiye kujya bicuruzwa na ‘Empire Distribution’

December 6, 2023
Andi makuru

Eddie Mutwe ushinzwe umutekano wa Bobi Wine yagejejwe mu rukiko ashijwa ubujura

May 6, 2025
Imikino

Rayon Sports wfc yaguze abakinnyi bashya!

December 23, 2023
Andi makuru

Inama ya Guverinoma yemeje izamurwa ry’umusoro ku nzoga n’itabi

February 10, 2025
Imyidagaduro

Oda Paccy agiye gushyira hanze alubumu ya gatatu

September 11, 2024
Imyidagaduro

Mbosso yajyanywe mu bitaro

February 12, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?