Mu gihe isi yose kuri iki cyumweru yizihizaga izuka ry’Umwana w’Imana yesu Kristo abanyarwanda nabo ntibasigaye inyuma kubera ko ibihmbi by’abakristo bahuriye mu gitaramo cyiswe Ewangelia Easter Celebration Party
Iki gitaramo cyo kwizihiza Pasika cyabaye kuri uyu wa 31 Werurwe 2023, cyateguwe mu gusoza ubukangurambaga bwiswe ‘Shyigikira Bibiliya’ bwatangijwe mu 2023.
Bugamije gukangurira abakunda ijambo ry’Imana binyuze muri Bibiliya no gutera inkunga ibikorwa byo kuyicapa.
Arikiyepisikopi wa Kigali akaba n’Umuvugizi Mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, wibukije abakirisitu bose ko Bibiliya ariyo ibahuza kandi ko aricyo gitabo gifite agaciro kurenza ibindi byose biri ku Isi, bityo asaba buri wese gukora uko ashoboye mu kuyishyigikira ngo ikomeze kugera kuri bose.
Iki gitaramo cyatumiwemo abahanzi batandukanye bakunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana n’amakorali yo mu madini n’amatorero atandukanye.
I Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba abantu bari binjiye muri BK Arena, Alarm Ministries, ihuriyemo abaririmbyi b’inkorokoro babarizwa mu madini n’amatorero atandukanye, nibo babanje kuririmbira abitabiriye iki gitaramo.
Abitabiriye iki gitaramo bari bafite inyota yo kuramya no guhimbaza Imana, bahise babifashwamo na Shalom Choir ikorera umurimo w’ivugabutumwa mu Itorero rya ADEPR Nyarugenge, yaririmbye indirimbo zitandukanye zirimo Umwuka Wera, Nzirata Umusaraba n’izindi.
Uko amasaha yigiraga hejuru ni ko abantu bisukiranyaga muri BK Arena biganjemo abakozi b’Imana bo mu madini atandukanye n’abahanzi batandukanye baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Abitabiriye iki gitaramo bakomeje kuryoherwa n’umuziki ucuranzwe neza uherekejwe n’amajwi ayunguruye y’abaririmbyi ba Korali Christus Regnat yo muri Kiliziya Gatolika yaririmbye indirimbo zitandukanye zirimo Alleluia Shimirwa, Ni Kristu Muzima baririmbye kandi na Mana Idukunda byahebuje ikundwa muri Kiliziya.
Izi ndirimbo zihembura imitima zakomeje kunezeza abitabiriye iki gitaramo zakomejwe na Elie Bahati waririmbye indirimbo zirimo Niseme Nini Baba, Uko Ngusabira na Ushimwe.
Ewangelia Easter Celebration Concert ni igitaramo cyahuriyemo abahanzi n’amakolari atandukanye ariyo mpamvu buri wese wacyitabiriye yanyuzwe n’ibyo akunda.
Korali Jehovah Jireh ya CEP ULK Post Cepiens, yongeye kwerekana ko yashinze imizi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ubwo yaririmbaga indirimbo zayo zakunzwe cyane nka Ni Intwari, Ayo Mateka, Turakwemera na Gumamo.
Izi ndirimbo zose ni ko baziririmbanaga n’abitabiriye iki gitaramo ndetse bakomerezaho guhimbaza Imana bafatanyije n’Itsinda ryo kuramya James na Daniella baririmbye indirimbo zihembura imitima ya benshi zirimo Mutangabugingo, Narakijijwe, Umwami ni mwiza, Yongeye guca agakanzu, Yesu Agarutse n’izindi.
Muri iki gitaramo cyo kwizihiza Pasika kandi hatumiwemo umuhanzi wo muri Tanzania, Zoravo washimishije abacyitabiriyemo mu ndirimbo zitandukanye zirimo Wanakufananisha, Yeshua, Ameniona n’izindi.
Abitabiriye igitaramo Easter Celebration Concert batahanye ibyishimo bisendereye bahawe n’umuhanzi umaze kubaka izina mu ndirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, Israel Mbonyi.
Ubwo Mbonyi yajyaga kuririmbira abari muri BK Arena bose, bahagurikiye rimwe bamwakirana urugwiro n’urukundo maze baririmbana indirimbo ze zitandukanye zakunzwe zirimo Ndashima, Tugumane, umusirikare na Nina Siri.
Iki gitaramo cyasorejwemo ubukangurambaga bwo gushyigikira Bibiliya, Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR), wasabye abacyitabiriye kuwushyigikira kugira ngo ikomeze iboneke mu rurimi rw’Ikinyarwanda.
Wagaragaje uburyo bune ushobora kuyishyigikira burimo kuyitunga, kuyitera inkunga y’amafaranga, kwiyemeza kuba umuterankunga wayo no kuba ibigo n’abantu runaka bashobora kuyishyira ku ngengo y’imari.
Rev Viateur Ruzibiza yasabye Abakristu gutunga Bibiliya,Uyu muvugabutumwa usanzwe ari Umunyamuryango wa Bibiliya mu Rwanda, yavuze ko imwe mu nshingano z’umuryango wa Bibiliya harimo kugeza ku Bakristu Bibiliya idahenze, ihinduwe mu Kinyarwanda, kandi yoroshye ku buryo ifasha buri wese kuyimenya bitewe n’igihe afata ayisoma.
Yavuze ko bakorana n’inganda zo mu Bushinwa no muri Korea mu rugendo rugeza izi Bibiliya mu Rwanda. Ati “Bisaba imbaraga, bisaba ubufatanye n’ubushobozi, ari nayo mpamvu dusaba Abakristu kugira uruhare mu kuyizana mu Rwanda…”
Kuva mu 2013 abantu bateraga inkunga umuryango wa Bibiliya mu Rwanda bagabanutseho 80%. Ubu basigaranye 20% by’abatera inkunga.
Uyu mubare urahangayikishije kandi utanga ishusho y’uko mu minsi iri imbere abaterankunga bashobora kuzaba barahagaze.
Hashyizweho uburyo bwo gutanga inkunga yawe mu gushyigikira Bibiliya. Ubwo buryo ni ubu bukurikira: World Remit: +250788304142 (Society Biblique du Rwanda); Western Union: (Society Biblique du Rwanda); Momo Code: 051766; MTN/Airtel: 051766;
Mobile Money: +250788304142; Bank of Kigali (La Societe Biblique Proj Center) 100007836044; RIA & Money Gram (Bible Society of Rwanda). Ushobora no kunyura ku rubuga www.biblesociety-rwand.org/