SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Ambasaderi Mukaruliza Monique yitabye Imana
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Ambasaderi Mukaruliza Monique yitabye Imana
Andi makuru

Ambasaderi Mukaruliza Monique yitabye Imana

Ahupa Radio
Last updated: 2024/04/04 at 7:25 PM
Ahupa Radio
Share
2 Min Read
SHARE

Ambasaderi Mukaruliza Monique wabaye mu nzego zitandukanye nkuru z’igihugu, yitabye Imana azize uburwayi. Yaguye i Bruxelles mu Bubiligi aho yari amaze iminsi arwariye.

Umugabo we, Ntirushwamaboko John, yavuze ko umugore we atari amaze iminsi myinshi arwaye. Ati “Byabaye uyu munsi nko mu masaha abiri ashize. Yari arwariye i Bruxelles, yari amaze ibyumweru nka bibiri.”

Mu ntangiriro za Werurwe, Perezida Kagame yari yamuhaye inshingano zo kuba Ambasaderi (Ambassador at large) ushinzwe gahunda zo kwihuza kw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga. Yari asanzwe akora muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ari Umujyanama.

Ni we wabaye Minisitiri wa Mbere w’u Rwanda mu Muryango wa Afurika y’Ibihugu by’Iburasirazuba, EAC. Izo nshingano yazikoze guhera mu 2008 kugera ku wa 25 Gashyantare 2013.

Mukaruliza yabaye Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali hagati ya 2016 na 2017.

Yanabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia no muri Malawi ubwo yari avuye ku nshingano zo kuyobora Umujyi wa Kigali.

Kuva mu 2006 kugeza mu 2007 yari ahagarariye by’agateganyo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri Sudani. Mbere y’aho yabaye umuyobozi wungirije ushinzwe ubutumwa bwa Afurika Yunze Ubumwe muri Sudani kuva mu 2004 kugeza mu 2006.

Yari afite ubunararibonye mu bucungamari n’ibijyanye na yo, dore ko ari no mu bafashishije gushyiraho Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro (Rwanda Revenue Authority) yanabereye Komiseri w’imbere mu kigo ushinzwe ubugenzuzi bw’imari nyuma aba komiseri ushinzwe imisoro y’imbere.

Mukaruliza kandi yanabaye mu buyobozi bwa Banki ya Kigali aho yakoze nk’umugenzuzi w’imari, nyuma aba umuyobozi mukuru w’imari mu kigo cy’impfubyi, Village d’Enfants SOS Kinderdolf International-Rwanda.

You Might Also Like

Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Algeria (Amafoto)

Uganda : Ingabo za UPDF zaburijemo igitero cy’iterabwoba I Munyonyo hagwa babiri

Martin Fayulu udacana uwaka na Tshisekedi biyemeje gufatanya kurwanya Joseph Kabila

I Kigali hateraniye inama itegura ibikorwa by’ingabo za EAC biteza imbere abaturage

RIB yasabye abanyarwanda kwirinda ababashukisha akazi keza mu mahanga bizezwa ubuzima bwiza

Ahupa Radio April 4, 2024 March 31, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

The Ben yageze muri Amerika aho yitabiriye Rwanda Day 2024

January 30, 2024
Kwibuka

Umuhanzi Jabo Jean Marie yibutse abagize umuryango we bazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

June 17, 2024
Andi makuru

Perezida Paul Kagame uri mu bushinwa yagiranye ibiganiro na bagenzi be baba Perezida

September 4, 2024
Andi makuru

Abayobozi bashya ba Rayon Sport bagiranye ibiganiro na nyiri Uruganda rwa Skol

November 20, 2024
Andi makuru

Perezida Kagame na Tshisekedi barahurira mu nama muri Congo Brazzaville

October 28, 2023
Imyidagaduro

Senderi,Kenny Sol, Bwiza,Danny Vumbi na Bushali basusurukije abanyakigali mu gitaramo gisoza Tour Rwanda Festival

February 26, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?