SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Trump yinjiye mu bucuruzi bwa Bibiliya
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Trump yinjiye mu bucuruzi bwa Bibiliya
Andi makuru

Trump yinjiye mu bucuruzi bwa Bibiliya

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/03/29 at 1:32 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Donald Trump wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yinjiye mu bucuruzi bwa Bibiliya, asobanura ko ashaka ko Abanyamerika bagira umuco wo gusenga Imana.

Mu butumwa yatangarije ku rubuga nkoranyambaga yashinze rwa Truth Social kuri uyu wa 27 Werurwe 2024, Trump yasobanuye ko ubu bucuruzi buri muri gahunda yise ‘Imana Ihe Amerika Umugisha’.

Yagize ati “Icyumweru gitagatifu cyiza! Ubwo twerekeza ku wa Gatanu Mutagatifu na Pasika, mbasabye kugura Bibiliya ya God Bless The USA. Abanyamerika bose bakeneye Bibiliya mu ngo zabo. Ni cyo gitabo nkunda cyane. Tugomba gutuma Amerika yongera gusenga.”

Trump yasobanuye ko itorero n’ubukirisitu biri kubura muri Amerika, ati “Nizeye neza ko dukeneye kubigarura kandi tugomba kubyihutisha.”

Iyi Bibiliya iri kuri internet irahenze ugereranyije n’izindi kuko Trump ari kuyishyuza amadolari 59,99. Igaragaramo inyikirizo y’indirimbo ‘God Bless The USA’ y’umuhanzi Lee Greenwood, kopi y’Itegeko Nshinga n’ijambo ry’ubwigenge bwa Amerika.

Ibiro ntaramakuru Associated Press byasobanuye ko Trump ashobora kuba yinjiye muri ubu bucuruzi kugira ngo bumufashe kwikura mu gihombo yatewe n’imanza nyinshi amazemo iminsi.

Urukiko rw’Ubujurire rwa New York ruherutse gusaba Trump kwishyura mu minsi 10 amande ya miliyoni 175 z’amadolari kubera ko yatanze amakuru atari yo ku mutungo we, yarenza iki gihe akazishyura miliyoni 454 z’amadolari.

Mu rundi rubanza umwanditsi Elizabeth Jean Caroll yamurezemo kumuharabika, Trump yemeye gutanga ingwate ya miliyoni 92 kugira ngo adafungwa.

 

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Nsanzabera Jean Paul March 29, 2024 March 29, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Iyobokamana

Abahamya ba Yehova kw’isi hose bazihiza umunsi w’urwibutso bafata nk’udasanzwe

March 21, 2024
Imyidagaduro

Mutesi Jolly arifuza kuzayobora ibirori bya Grammy Awards mu Rwanda

February 9, 2024
Imyidagaduro

Imbamutima za Fally Merci nyuma yo kwegukana Miliyoni 10 muri Youth Konnect

February 19, 2025
Imikino

Cristiano Ronaldo na Messi bagiye kongera gucakirana!

November 22, 2023
Andi makuru

BurikinaFaso yahaye amasaha 24 abadipolomate b’abafaransa yo kuba basohotse mu gihugu

April 18, 2024
Imyidagaduro

Abavuga ko nkora mpomba nabamenyesha ko inzozi zanjye zabaye impamo :Bad Rama

December 11, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?