Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo mu Rwanda Umunyarwenya Patrick Salvado yari yitabiriye igitaramo cya Gen Z Comedy aho yasusurukije abanyarwanda benshi nubwo mu buryo bw’ibanga atifuje gutangaza byinshi kuri we harimo uburwayi bw’umubyeyi we witabye Imana.
Uyu munyarwenya ukunzwe cyane hano mu karere ka afurika y’iburasizuba nyumo yo kuva mu Rwanda abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 24 Werurwe 2024, ahagana saa tatu z’ijoro ni bwo Salvado yanditse ubutumwa bw’akababaro agira ati ” Papa wanjye yavuye mu mubiri, Imana imuhe iruhuko ridashira.”
Salvado apfushije se mu gihe nta cyumweru cyari gishize avuye mu Rwanda, ubwo yari aje kwifatanya n’abandi banyarwenya mu gitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka ibiri Gen z Comedy imaze ishinzwe, cyari cyateguwe na Ndaruhutse Fally Merci, cyabaye ku wa Kane w’icyumweru gishize.
Muri icyo gitaramo ari hamwe na mugenzi we wo muri Uganda Okello, bagaragaje ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu byiza kandi bizi kwakira abantu neza, banagaragaza byinshi banyuzwe nabyo mu Rwanda, ubwo babigereranyaga n’iwabo.
Akimara gushyira ubutumwa bw’akababaro ku rubuga rwe rwa Instagram, yahise yihanganishwa n’ibyamamare bitandukanye byo mu Rwanda ndetse n’iwabo muri Uganda.
Bamwe mu bamwihanganishije barimo Uncle Austin umunyamakuru akaba n’umuhanzi wagize ati ” Wihangane ku bwo kubura umubyeyi muvandimwe wanjye.”
Juliana Kanyomozi umenyerewe cyane mu muziki wa Uganda we yagize ati “Oya we ntibishoboka, bimvuye ku mutima ndakwihanganishije muvandimwe.”
Nubwo Salvado yashyize ubutumwa bw’urupfu rwa se ku mbuga ze nkoranya mbaga ntiyigeze atangaza impamvu z’urupfu rw’umubyeyi
Patrick Salvado apfushije se mu gihe yiteguraga kuzataramira Abagande mu gitaramo cya Pasika cyitwa African All Stars Edition, giteganyijwe kuba ku Cyumweru tariki 31 Werurwe 2024, cyateguwe na Coorporate World entertainment.