SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Kigali : CG Felix Namuhoranye yasabye abamotari kubahiriza amategeko y’umuhanda
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Utuntu n'utundi > Kigali : CG Felix Namuhoranye yasabye abamotari kubahiriza amategeko y’umuhanda
Utuntu n'utundi

Kigali : CG Felix Namuhoranye yasabye abamotari kubahiriza amategeko y’umuhanda

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/03/25 at 8:41 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye yakuriyeho abamotari icyemezo bari bamaze igihe barashyiriweho cyo gucana itara rya moto ku manywa igihe cyose bari mu muhanda ndetse no kubahiriza amategeko mu muhanda igihe  cyose batwaye abagenzi .

Ibi yabivugiye mu biganiro Polisi n’Umujyi wa Kigali bagiranye n’abamotari kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Werurwe 2024, nyuma y’uko abamotari bagaragaje ko gucana itara amasaha yose bituma amatara ya moto zabo ashya ndetse bibahombya.

CG Felix Namuhoranye, yabwiye abamotari ko guhera kuri uyu wa Mbere bemerewe gucana amatara Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba kugeza Saa Kumi n’Ebyiri za mu gitondo.

Yagize ati “Guhera none muratangira gucana itara Saa Kumi n’Ebyiri za nimugoroba kugeza Saa Kumi n’Ebyiri za mu gitondo, tugiye gufashanya ntituzogere kubona idacanye itara guhera Saa Kumi n’Ebyiri za nimugoroba kugeza Saa Kumi n’Ebyiri za mu gitondo.”

Yongeyeho ko nihagira abamotari bagaragaraho kutubahiriza aya mabwiriza gahunda yo gucana itara amasaha yose bari mu muhanda izasubizwaho.

Abamotari babwiye IGIHE ko bishimiye iki cyemezo cyo gukurirwaho itegeko ryo gucana amatara igihe cyose bari mu muhanda.

Umumotari witwa Habumugisha Innocet yagize ati “Byaduhombyaga cyane kuko amatara ntiyamaraga igihe yahitaga ashya ku buryo wasangaga nko mu kwezi uguze amatara nk’atatu cyangwa ane.”

Uwitwa Habiyambere Janvier yagize ati “Ntabwo wakumva uburyo nabyishimiye ariko uzi guhora ucanye itara uburyo byaduhombyaga kuko nta muntu mu kwezi utaguraga amatara inshuro ebyiri cyangwa eshatu.”

Meya w’Umujyi wa Kigali,S amuel Dusengiyumva, we yasabye abamotari kurangwa n’isuku no kugira uruhare mu kudahumanya ikirere.

Ati “Turabashimira uruhare mugira mu gutwara abantu no mu kubaka umujyi usukuye kandi utekanye ikindi tubasaba dufatanye mu gutunganya umwuka duhumeka, moto zanyu mugomba kujya muzikoresha zigahumeka neza zikagira isuku mukabuza n’abagenzi kujya bajugunya ibintu aho babonye.”

Yakomeje yizeza abamotari ko bagiye kubashakira indi myambaro kugira ngo barusheho gusa neza no kubashakira ahantu hihariye bazajya bakorera umuganda.

Abamotari bitabiriye ikiganiro ari benshi
Mayor w’umujyi wa kiagli Samuel Dusengiyumva yashimiye abamotari uruhare bagira mu kazi ka buri munsi bagira
CG Namuhoranye yemeye abamotari gucana amatara Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba kugeza Saa Kumi n’Ebyiri za mu gitondo.

 

You Might Also Like

Tomiko Itooka wari ukuze kurusha abandi kw’isi yitabye Imana ku myaka 116

Meet Amb. Kingsley Amafibe A Vocal Advocate Of Unity and Peaceful Co-existence

Namibia yangiye ubwato bwa MV Kathrin bwari butwaye intwaro muri isarel guhagara ku cyambu cyayo

Bahati Makaca yikomye abategaga urugo rwe iminsi

Donald Trump na Kamala Harris guhurira mu kiganiro mpaka

Nsanzabera Jean Paul March 25, 2024 March 25, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Humble Jizzo yatangiye kwikorana umuziki ashyira indirimbo ye yambere hanze

March 7, 2024
Andi makuru

Tanzania :Polisi yaburijemo imyigaragambyo y’urubyiruko

August 12, 2024
Andi makuruUtuntu n'utundi

Menya Impamvu Umuherwe Elon Musk Agiye kubaka Umujyi we

March 14, 2023
Imyidagaduro

Yemi Alade yahaye gasopo umufana wamugereranyije na Tiwa Savage,

January 15, 2024
Imyidagaduro

M1 yashyize hanze indirimbo nshya yafashijwemo n’icyamamare Jordan Hoechlin

February 20, 2023
Imikino

Ibiciro byo kwinjira mu mukino usahuza Rayon Sports izasakiranamo Musanze FC byashyizwe hanze

October 13, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?