SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Gen-Z Comedy yizihije imyaka 2 mu gitaramo cyitabiriwe n’ibihumbi by’abantu (Amafoto)
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Gen-Z Comedy yizihije imyaka 2 mu gitaramo cyitabiriwe n’ibihumbi by’abantu (Amafoto)
Imyidagaduro

Gen-Z Comedy yizihije imyaka 2 mu gitaramo cyitabiriwe n’ibihumbi by’abantu (Amafoto)

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/03/25 at 10:48 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
5 Min Read
SHARE

Umugoroba wo ku ya 21  Werurwe 2024  ni umwe mu munsi Fally  Merci utegura ibitaramo by’urwenya  bya Gen-Z comedy  nabo bafatanya kubitegura batazibagirwa  nyuma yahoo  bizhije imyaka ibiri ishize bategura  ibyo bitaramo mu  gitaramo cyitabiriwe  n’abakunzi b’urwenya ibihumbi n’ibumbi  kugeza ubwo  bamwe basubiye mu ngo zabo batabashije kwirebera abanyarwenya bakomeye  mu Rwanda no hanze yarwo bari batabiriye  icyo  gitaramo cyabereye  mu ihema  rinini muri KCEV ahazwi nka Camp Kigali,

Ahagana kw’isaha ya sa kumi  benshi mu bakunzi b’urwenya bari bamaze kugera  aho kiri bubere kugira  bataza kubura imyanya yo kwicaramo .

Nubwo wumva ko ubucucike bwari hejuru mu ihema rya Camp Kigali kugeza ubwo Polisi ifashe icyemezo ko nta muntu wongera kuryinjiramo kuko no kubona aho uhagarara byari byabaye ikibazo, hari umubare munini w’abatashye batarebye iki gitaramo kubera uwo mubyigano ndetse no gusanga huzuye.

Ubu bwinshi  bw’abantu  benshi bibajije impamvu yabyo ariko byaje  kumenyeka ko uburyo bwo kugura amatike bwahuye n’ikibazo cy’abantu benshi bayashakaga, yaba urubuga ndetse na code yagurirwagaho bisa n’ibivuyeho.

Hari benshi bagerageje kuyagura hifashishijwe ikoranabuhanga birabagora bituma bafata icyemezo cyo kujya kuyagurira ku muryango.

Fally Merci n’ikipe bakorana nabo bari babonye ko uburyo bw’ikoranabuhanga bwagiye bubatenguha bahise bakora amatike yo gucururiza ku muryango nk’uko binasanzwe bigenda kenshi iyo bafite iki gitaramo.

Ibi byatumye benshi bagera Camp Kigali bahagurira amatike binjira hakiri kare kuko byibuza Saa Kumi z’umugoroba aba mbere bari batangiye kwinjira.

Ku rundi ruhande, hari umubare munini w’abari baguze amatike hifashishijwe ikoranabuhanga ibyatumye gucunga umubare w’abinjira mu ihema bigorana birangira haguzwe amatike menshi ugereranyije n’ubushobozi bw’ihema rya Camp Kigali.

Ubwinshi bw’abantu bitabiriye iki gitaramo bwatumye Polisi ifata icyemezo cyo gukaza umutekano, ishyiraho uburyo bwo gusaka byimbitse, maze imirongo yo kwinjira muri Camp Kigali iba miremire.

Uko imirongo yabaga miremire niko abantu batindaga kugera mu ihema ryabereyemo igitaramo bityo igitaramo gitinda gutangira.

Ahagana Saa Mbiri zirengaho iminota mike, Fally Merci yagiye  ku rubyiniro  maze ahita asaba  imbabazi abazindutse kubera gutungurwa n’umubare munini w’abitabiriye iki gitaramo byatumye atubahiriza amasaha.

Kuva icyo gihe igitaramo cyahise gitangira ariko abantu bakomeje kwinjira.

 

Ubwo igitaramo cyari kigeze hagati, ahagana Saa Tatu n’igice abantu bari bakiri benshi ku muryango.

Fally Merci akibimenya yahise afata icyemezo asaba abashinzwe umutekano kurekera aho kugenzura amatike bakareka abantu bakinjira byibuza ababasha kugeramo imbere bagahabwa amahirwe.

Abari hafi y’imiryango bahise binjira ari benshi umuvundo uba mwinshi ihema rimaze kuzura utabona n’aho ushyira ikirenge Polisi ihagarika kwinjiza abantu bityo benshi basubirayo batyo.

Fally Merci yongeye kwisegura ku bakunzi be baguze amatike bakaba barebye igitaramo bahagaze ndetse n’abatabashije kwinjira, ahamya ko ari ibintu byamutunguye cyane ko atari yiteguye ubwitabire bungana n’ubwo yabonye.

Ati “Hari abantu baguze amatike muri kureba igitaramo muhagaze, ndabinginze mumbabarire mwumve ko rwose natwe twatunguwe, ntabwo narinzi ko mwakwitabira mungana gutya mutwihanganire kandi rwose ndasaba imbabazi n’abatashye batabashije kwinjira ikosa ryabaye ariko ntabwo rizongera.”

Iki gitaramo cyari icyo kwizihiza imyaka ibiri Gen-Z Comedy imaze itangiye cyabaye icya mbere cy’urwenya cyitabiriwe n’abantu benshi.

Ni igitaramo cyitabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Urubyiruko no guteza imbere ubuhanzi Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah n’abandi batandukanye bari biganjemo abafite amazina mu myidagaduro y’u Rwanda. Nka Massamba Intore,Platini P .Young Grace ,Muyoboke Alexis ,Juno Kizigenza , Etienne wo muri Symphony  na bandi benshi

Iki gitaramo cyataramyemo abanyarwenya bubakiye amazina mu bitaramo bya Gen-Z Comedy barimo Muhinde, Rusine, Nkusi Arthur, Dudu, Clement ukora inkirigito, Mavid and Pazzo, Isacal, Killaman na Dogiteri Nsabi bari mu Banyarwanda basusurukije abari bitabiriye iki gitaramo.

Ku rundi ruhande, Dr Hilary Okello na Patrick Salvado bari baturutse muri Uganda nabo basekeje abakunzi ba Gen-Z Comedy bamwe  bibananira kwihangana baraseka barakwenkwenura kugeza ku musozo

Nubwo  iki gitaramo cyabaye cyiza cyane cyashyizweho akadomo ahagana  kw’isaha ya saa sita zuzuye benshi  batashye  batabonye  umunyarwenya Michael Sengazi wari wageze ahabereye igitaramo kubera amasaha mu gihe Kigingi w’i Burundi we atigeze ahagera kuko yamenyesheje abategura icyo  gitaramo ko atakibashije kuza  umunsi umwe mbere y’uko kiba nubwo impamvu atabashije kuza kugeza  ubu itaramenyekana

 AMAFOTO :GEN-Z COMEDY

You Might Also Like

The Ben yaciye amarenga yo gukora igitaramo cya Kabiri cya New Year Groove

Bwiza yashyize hanze amashusho y’indirimbo Nasara ashimira Producer Loader wamubaye hafi mu rugendo rwe

Umunyarwenya Dr Kingsley wigaruriye imitima y’abanyarwanda agiye gukorera igitaramo I Kigali

Kera kabaye Kenny Sol yasohotse muri 1:55 AM

Asinah Erra yagejeje ikirego cy’umunya-eritrea uherutse kumukubita urushyi muri RIB

Nsanzabera Jean Paul March 25, 2024 March 22, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Perezida Paul Kagame yakiriye Umunyamabanga Mukuru wa OIF mu biro bye

January 8, 2025
Imyidagaduro

Tecno na MTN byashyize kw’Isoko telefone nshya ya Tecno Camon 40 (Amafoto)

March 28, 2025
Imyidagaduro

Ikigo Bilt Llc cya Steve Harvey cyasinye amasezerano y’imikoranire na RDB

December 16, 2024
Imyidagaduro

Kenny Sol yakoreye igitaramo cy’amateka I Montreal yunamira Young C. K

October 10, 2023
Imyidagaduro

Lilian Mbabazi arashinjwa kunanirwa kwishyura ubukode

September 28, 2023
Andi makuru

Gen (Rtd) James Kabarebe yarahiriye kwinjira muri EALA

October 3, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?