SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Madamu Jeannette Kagame yakiriye Abayobozi ba NBA Africa na BAL
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Madamu Jeannette Kagame yakiriye Abayobozi ba NBA Africa na BAL
Andi makuru

Madamu Jeannette Kagame yakiriye Abayobozi ba NBA Africa na BAL

Ahupa Radio
Last updated: 2024/03/20 at 1:07 PM
Ahupa Radio
Share
2 Min Read
SHARE

Umufasha wa Perezida Kagame, Madamu Jeannette Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi wari kumwe na Perezida wa Basketball Africa League (BAL), Amadou Gallo Fall byibanze mu guteza imbere umukino wa Basketball.

Ibi byatangajwe n’urukuta rwa Madamu Jeannette Kagame kuri X aho banditse ko Madamu Jeannette Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi, wari kumwe na Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall.

Ni ibiganiro byabereye mu Biro by’Umuryango Imbuto Foundation, bikaba byibanze ku bufatanye mu kubaka ibibuga bya Basketball, guteza imbere Siporo n’ubuzima mu rubyiruko rw’u Rwanda.

U Rwanda rukomeje gukora ibikorwa bigamije guteza imbere umukino wa Basketball harimo kubaka ibibuga bishya Kandi bigezweho birimo BK Arena n’ikiba mu kigo cya LDK.

U Rwanda muri Gicurasi 2021 rwasinyanye amasezerano na BAL yo kwakira imikino ya nyuma y’irushanwa rya BAL ryari rikiza.

Muri 2023 kandi Guverinoma y’u Rwanda binyuze mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, bongereye amasezerano y’ubufatanye na BAL azageza muri 2028.

Aya masezerano y’imyaka itanu yongerewe yemerera u Rwanda kwakira imikino yo gufashaka itike y’imikino ya nyuma muri 2025 na 2027 no kwakira imikino ya nyuma ya 2024, 2026 na 2028.

Muri aya masezerano kandi, u Rwanda rwemerewe kwakira ibindi bikorwa bitegurwa na BAL.

Ubwo ayo masezerano yongerwaga RDB yatangaje ko mu myaka ibiri imikino ya BAL yabereye mu Rwanda, u Rwanda rwungutse arenga miliyoni icyenda z’amadorali ya Amerika.

You Might Also Like

Bisi zikoresha amashanyarazi zatangiye kugeragezwa gutwara abagenzi mu Ntara

Cardinal Robert ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatorewe kuba Papa Mushya afata izina rya Leon XIV

U Rwanda rwasinyanye amasezerano n’isosiyete E7 yo muri UAE

Aba-Cardinal binjiye mu munsi wa kabiri w’itora rya Papa

Eddie Mutwe ushinzwe umutekano wa Bobi Wine yagejejwe mu rukiko ashijwa ubujura

Ahupa Radio March 20, 2024 March 20, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Canal + yashyize hanze urutonde rwa Filime Nyarwanda zizerekanwa kuri Zacu Tv harimo na Seburikoko

September 8, 2023
Imyidagaduro

Itorero Inyamibwa ryateguje igitaramo cy’amateka cyatwaye arenga miliyoni 80

March 13, 2025
Andi makuru

Perezida Kagame yashyizeho abajyanama b’Umujyi wa Kigali

August 21, 2024
Imikino

Tennis : U Rwanda rugiye kwakira irushanwa mpuzamanga rya ATP Challenger 50 Tour, ryitabirwa n’ibihangange

February 8, 2024
Ubukungu

La Creola Restaurant & Lounge Urugero rwiza mu kubahiriza uburenganzira bw’abakozi

January 22, 2024
Imikino

Perezida Kagame yakiriwe na Infantino ku cyicaro cya FIFA i Paris

July 26, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?