SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Jado Sinza na Zoravo bahembuye imitima y’abakristo bitabiriye igitaramo cya Redemption Live Concert
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Iyobokamana > Jado Sinza na Zoravo bahembuye imitima y’abakristo bitabiriye igitaramo cya Redemption Live Concert
Andi makuruIyobokamana

Jado Sinza na Zoravo bahembuye imitima y’abakristo bitabiriye igitaramo cya Redemption Live Concert

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/03/18 at 9:52 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Jado Sinza, yakoze igitaramo kiri mu mujyo w’ibyo amaze igihe akora bifite inyito ya “Redemption Live Concert”, cyitabiriwe n’abandi bahanzi bakunzwe n’abavugabutumwa baje kumushyigikira nka kimwe mu biranga abakora umuziki wa “Gospel”.

Iki gitaramo cyabaye ku mugoroba wo ku wa 17 Werurwe 2024, muri Kigali Exhibition and Conference Village (KECV) ahazwi nka Camp Kigali. Yafatanyijemo n’abandi bahanzi bakunzwe barimo Umunya-Tanzania, Zoravo.

Itsinda ry’abaramyi rya True Promises ni ryo ryabimburiye abandi ku rubyiniro ryakirwa neza n’abari aho.

Hanaririmbye kandi umubanzi umaze kubaka izina mu muziki wa Gospel, Bosco Nshuti, wahishuriye abitabiriye igitaramo ko ari we wateye Sinza umwete wo gukora umuziki.

Ati “Jado Sinza buriya yari umucuranzi mwiza. Naramubwiye nti ibyo gucuranga byihorere ukore umuziki. kuva ubwo yinjiye mu muziki kandi akora neza. Akunze gutegura ibitaramo binini bikagenda neza. Mwakoze kumushyigikira!”

Jado Sinza wari nyir’igitaramo yafashe umwanya uhagije aririmba indirimbo ze nshya ziri kuri album yise Inkuru y’Agakiza, zirimo iyo yitiriye iyo album, iyitwa Naragabanye, Ndi Imana yawe, Itorero, Yesu yavukiye i Betelehemu, Yesu warakoze, Golgota n’iyitwa Amateka.

Nk’uko bimaze kumenyerwa ku bahanzi bakora umuziki wa Gospel, iyo bakoze igitaramo, baboneraho guhita bafata amashusho ya zimwe mu ndirimbo cyangwa se album yose. Ni ko byagenze kuri Jado Sinza na we yafashe amashusho ya zimwe mu ndirimbo ziri kuri iriya album.

Amaze kuririmba, Jado Sinza yahamagaye ku rubyiniro Zoravo wo muri Tanzania ataramira abitabiriye ariko rero yanaboneyeho umwanya wo kumushimira ko nyuma yo kumutumira mu Rwanda, Zoravo na we yahise atumira Jado Sinza mu gitaramo ateganya gukorera muri Tanzania.

Ihema ryabereyemo igitaramo ryarimo amazina azwi muri Gospel arimo Alex Dusabe,Aline Gahongayire, Tonzi, Gaby Kamanzi, Daniella, umukinnyi wa filime Bahavu Jeannette n’umugabo we, Papi Clever n’umugore we Dorcas, Murava Annette wazanye n’umugabo we uzwi nka Bishop Gafaranga, Umushumba wo mu Itorero Shiloh Prayer Mountain Church Alain Numa ,korali Narada iririmba ikoresheje amajwi atavangiye n’ibicurangisho n’abandi benshi bari baje gushyigikira Jado Sinza.

Jado Sinza ni umuhanzi ubarizwa mu itorero rya ADEPR akaba ari naho akorera umurimo w’ivugabutumwa rinyura mu bihangano. Igitaramo cye cyaranzwe n’ubwitabire ku ruhande rw’abashumba batandukanye bo muri iryo torero.

Umuvugizi wa ADEPR mu Rwanda, Pasiteri Ndayizeye Isaie, na we wari witabiriye icyo gitaramo yahawe impano y’ifoto ya Jado Sinza yanditseho urutonde rw’indirimbo zigize album yise Inkuru y’Agakiza
Pasiteri Ndayizeye, yafashe umwanya asengera Jado Sinza anasabira umugisha album ye, ati” Twakire iyi album,uzagira ishyaka ryo kumenyekanisha iyi nkuru nziza Imana izamuhe umugisha. Uzumva indirimbo ziriho azagira umugisha”.
N’ubwo abari mu gitaramo bahembuwe n’ibihangano n’inyigisho zagiye zitangwa mu bihe bitandukanye, ku rundi ruhande ni igitaramo ubwitabire butari hejuru cyane mu myanya isanzwe kuko imyinshi yarimo ubusa, ariko mu myanya y’imbere (VIP) n’abaguze ameza ho hari huzuye.

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Nsanzabera Jean Paul March 18, 2024 March 18, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Ubuzima

Amarira n’agahinda kenshi mu muhango wo gushyingura Dr Alfred Paul Jahn (Amafoto)

June 20, 2024
Imikino

APR FC yatsinze Etincelles FC

March 3, 2024
Imikino

Amavubi yazamutseho imyanya irindwi ku rutonde rwa FIFA!

November 30, 2023
Andi makuru

Imbamutima za Alliah Cool nyuma yo kwegukana igihembo muri 100 Most Notable Peace Icons Africa Summit

August 5, 2024
Andi makuru

VJ Mupenzi na Ketia bitegura kurushinga basezeranye imbere y’amategeko

June 14, 2024
Imyidagaduro

The Ben yasezeye bwa Nyuma kuri Nyirakuru uherutse kwitaba Imana amuvuga imyato

April 5, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?