SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Umuhanzikazi Dr.Marie Claudine Mukamabano yashyize hanze indirimbo yise ”KUKI NDIHO”
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Umuhanzikazi Dr.Marie Claudine Mukamabano yashyize hanze indirimbo yise ”KUKI NDIHO”
Imyidagaduro

Umuhanzikazi Dr.Marie Claudine Mukamabano yashyize hanze indirimbo yise ”KUKI NDIHO”

Muhire Jimmy
Last updated: 2024/03/14 at 12:18 PM
Muhire Jimmy
Share
3 Min Read
SHARE

Uyu muhanzikazi yari amaze igihe gito aganiriye na Ahuparadio.com  adusangije amateka ye nibyamuranze byamukururiye kwinjira muri muzika .Ni umuhanzikazi umaze gushyira hanze indirimbo zirenga imwe akaba anateganya gukomeza gushyira izindi hanze n’izindi project zirimo kwandika ibitabo .

 

Ni umuhanzikazi w’umu Diaspora, hashize umunsi umwe  wonyine iyi ndirimbo yitwa ”KUKI NDIHO” ya Dr.Marie Claudine Mukamabano afatanyije na Prince  isohotse. Ku isaha y’isaa saba n’igice, ku wa 3  tariki ya 13, Werurwe 2023 nibwo iyi ndirimbo  yagiye ahagaragara. Iyi ndirimbo ije ukurikira iyitwa ”Money” . Ni indirimbo nyirubwite yivugira ko yashoyemo amafaranga atari make ariko n’umusaruro wayo yiteze ko uzaba mwinshi cyane cyane mu gusana imitima ya benshi  .

Ni indirimbo uyu muhanzikazi avuga ko yari amaze igihe kitari kirekire cyane kuko  yari amaze amezi abiri arimo kuyikoraho,iyi ndirimbo yakorewe muri Studio ebyiri kuko igice kimwe cyakorewe muri Leta zunze ubumwe za America ikindi gikorerwa mu Rwanda bitewe n’uko umuhanzi bakoranye witwa PRINCE asanzwe akorera umuziki mu Rwanda   inonosorwa na BOB PRO usanzwe akorera abahanzi bakomeye hano mu Rwanda  ariko hejuru ya byose umuryango KUKI NDIHO washinzwe na Dr.Marie Claudine Mukamabano  ukaba ariwo  wagendaga ubitera inkunga.

Yagize ati: “Mu by’ukuri ngira igitekerezo cyo kuba iyo ndirimbo yitwa uku, njye nabitewe no kuba nishimira kuko ndiho mbikesha Imana yandinze muri Jenocide yakorewe Abatutsi muri mata 1994 ubwo narokokaga nyamara hari benshi bapfuye rero mpitamo gusangiza abakunzi banjye ubu butumwa nibaza nti Kuki ndiho? ariko nawe nakubaza nti kuki uriho? ese uzi impamvu uriho? hari icyo watanze se ngo ube ugejeje uyu munsi ukiri muzima nyamara hari abo mwavukanye bapfuye cyangwa mwakuranye”?

Uyu muhanzikazi  sanzwe ufite umuryango udaharanira inyungu wa WHY DI I EXIST/KUKI NDIHO RWANDA ORPHANS SUPPORT PROJECT ari nawo watumye iyi ndirimbo isohoka ,si ibyo gusa kuko ni Umwanditsi w’ibitabo bitandukanye bikubiyemo ubutumwa bw’isana mitima ndetse kandi ajya akora ibiganiro mbwirwa ruhame mu bigo ndetse n’ahantu hatandukanye aganiriza abatuye America n’ahandi ubwiza bw’Imana yamurokoye Jenocide yakorewe abatutsi muri 1994.

Twababwira ko iyi ndirimbo iri mu buryo bw’amajwi ndetse wayisanga kuri Youtube channel ye ariyo Dr.Claudine Mukamabano gusa akavuga ko azanayikorera amashusho mu gihe Imana ibimushoboje ,ukaba kandi wifuza kuyitunga ,kumenya no kubona ibitabo yanditse cyangwa kuyumva wamwandikira ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook,Twitter{X} Linkdin ndetse na Email ariyo [email protected] .

Bamwe mu banyamuryango ba KUKI NDIHO
Yigisha kandi uko wakwandika igitabo

Avuga ko kuba Imana yaramurinze bituma afasha ababaye

Yandika ibitabo bitandukanye birimo ni iki
Avuga ko igitabo 1 muri 3 amafaranga avuyemo afasha impfubyi
Dr.Claudine Mukamabano yagiye yegukana ibihembo bitandukanye

You Might Also Like

The Ben yaciye amarenga yo gukora igitaramo cya Kabiri cya New Year Groove

Bwiza yashyize hanze amashusho y’indirimbo Nasara ashimira Producer Loader wamubaye hafi mu rugendo rwe

Umunyarwenya Dr Kingsley wigaruriye imitima y’abanyarwanda agiye gukorera igitaramo I Kigali

Kera kabaye Kenny Sol yasohotse muri 1:55 AM

Asinah Erra yagejeje ikirego cy’umunya-eritrea uherutse kumukubita urushyi muri RIB

Muhire Jimmy March 14, 2024 March 14, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Umuryango wa Erixon Kabera ukomeje gusaba guhabwa ibisobanuro ku rupfu rwe

November 12, 2024
Iyobokamana

Amafoto ya Perezida Andrzej Duda apfukamye imbere y’ishusho ya Bikira Mariya yazamuye imbamutima za benshi

February 9, 2024
Andi makuruImyidagaduro

Kidumu mbere yo gusubira muri Kenya yashimiye abanyarwanda urugwiro bamwakiranye

February 28, 2023
Imyidagaduro

DJ KasBaby azataramira abazitabira ibirori byo gusoza irushanwa rya ‘Mützig Amabeats

October 13, 2023
Andi makuru

Niyo Bosco,Kenny Sol,Afrique Danny Vumbi biyongereye mu bahanzi bazataramira abazitabira Tour du Rwanda

February 13, 2024
Imikino

PSG yegukanye igikombe cya champions League itsinze Inter Milan 5-0(Amafoto)

June 1, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?