SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Sherrie Silver, Gahongayire na Kalimpinya mu bahataniye ibihembo by’abagore bavuga rikijyana (WLA)
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Sherrie Silver, Gahongayire na Kalimpinya mu bahataniye ibihembo by’abagore bavuga rikijyana (WLA)
Imyidagaduro

Sherrie Silver, Gahongayire na Kalimpinya mu bahataniye ibihembo by’abagore bavuga rikijyana (WLA)

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/03/11 at 11:25 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
4 Min Read
SHARE

Abagore bavuga rikijyana mu ngeri zinyuranye z’ubuzima barimo umubyinnyi Mpuzamahanga Sherrie Silver, umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire ndetse na Kalimpinya Queen uzwi cyane mu isiganwa ry’imodoka, bari ku rutonde rw’abahataniye ibihembo “Women in Leadership Award 2024.”

Ibi bihembo bishamikiye ku Nama ya “Women in Leadership Summit&Awards 2024” bizatangwa ku wa 14 na 15 Werurwe 2024 mu muhango uzabera muri Kigali Convention Center. Kandi ni ubwa mbere bigiye gutangirwa i Kigali, mu rwego rwo kwizihiza uruhare rw’umugore mu rugendo rw’iterambere rw’Igihugu.

Abahatanye bashyizwe mu byiciro 16. Mu cyiciro cy’ikoranabuhanga (Technology) abahataniye ibihembo ni Cynthia Umutoniwabo, Kwizera Micheline na Gloria Ingabire. Mu cyiciro cy’ubukungu (Finance) harimo: Lilian Budandi; Dianah Mukundwa na Anita Umuhire.

Icyiciro cy’abakoze ibikorwa bihindura ubuzima bw’abandi (Social Impact), harimo Sherrie Silver, Aline Gahongayire, Josephine Murphy ndetse na Jocelyne Alexandre.

Uwibambe Jocelyne, Aude Kaze ndetse na Aline Berabose bo bahatanye igikombe mu cyiciro cy’ubuzima (Health and Wellness).

Mu cyiciro cy’umugore w’umushabitsi (Entrepreneur) hahatanyemo Sharon Akanyana, Girabawe Gloria ndetse na Euphorine Mugeni.

Queen Kalimpinya wamamaye mu mukino wo gusiganwa ku modoka, Cathia Uwamahoro uzwi mu mukino wa Cricket ndetse na Pamela Girambabazi nibo bahataniye igikombe mu cyiciro cya Siporo (Sports).

Mu cyiciro cy’uburezi (Education) harimo Nathalie Munyampenda uyobora Kaminuza ya Kepler, Hakizimana Lydie ndetse na Rosine Duquesne Kamagaju.

Dia Nibagwire washinze L’Espace, Jemima Kakizi ndetse n’umukinnyi wa filime wabigize umwuga, Malaika Uwamahoro bari mu cyiciro cy’ubuhanzi n’umuco (Art and Culture).

Icyiciro cy’umugore wagize uruhare mu guteza imbere uburinganire (Advocate for Gender Equality) harimo Marie Ange Raissa Umamungu; Amina Umuhoza ndetse na Germaine Umuraza.

Icyiciro cy’umugore wagaragaje uruhare mu kurengera ibidukikije (Conservation and Sustainability) harimo Grace Ineza Umuhoza, Anitha Umutoniwase ndetse na Francine Munyaneza.

Icyiciro cy’umugore wagaragaje umuhate mu guteza imbere ubuhinzi (Agriculture), hahatanyemo Iradukunda Yvonne Emmanuella, Sakina Usengimana ndetse na Dr Marie Solange Uwineza.

Icyiciro cy’umugore wagize uruhare mu guteza imbere Siyansi yaba mu bushakashatsi n’ibindi (Science Innovation), harimo Umunyarwandakazi w’inzobere mu kuvura no kubaga ubwonko, Dr Claire Karekezi, Nadège Nziza ndetse na Dr Edwige Kampire.

Icyiciro cy’umugore wagize uruhare mu guteza imbere ubukerarugendo (Hospitality and Tourism) harimo Sonia Iraguha, Mutoni Peace ndetse na Aisha Kirenga.

Icyiciro cy’umugore mu guharanira ihame ry’uburinganire (Advocate for Equality) harimo Marie Ange Raissa Umamungu, Amina Umuhoza ndetse na Germaine Umuraza.

Icyiciro cy’umugore uri mu Itumanaho n’itangazamakuru (Media and Communication) harimo Sandrine Isheja wa Kiss Fm, Fiona Muthoni wa CNBC, ndetse na Evelyne Umurerwa ndetse w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA).

Ibi bihembo bigiye gutangwa mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore. Umuryango w’Abimbuye (ONU) uvuga ko muri uyu mwaka wa 2024 mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore hisunzwe insanganyamatsiko igira iti “Gushora imari mu bagore: Kwihutisha iterambere”.

Urubuga rwa International Women’s Day rwo rwahisemo insangamatsiko ivuga ngo “Gukangurira kudaheza.”

Umuhanzikazi umaze imyaka irenga 18 mu muziki, Aline Gahongayire ahataniye igihembo cya ‘Social Impact’ muri ibi bihembo bigiye gutangirwa i Kigali

Umubyinnyi Mpuzamahanga, Sherrie Silver washinze Sherrie Silver Foundation ahataniye igikombe muri ‘Social Impact’

Kalimpinya Queen wabanjirije abandi bakobwa mu Rwanda kwinjira mu mukino wo gusiganwa kw’imodoka ahataniye igikombe mu cyiciro cya Sports

 

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul March 11, 2024 March 11, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Gen Jean Bosco Kazura hamwe n’abandi basirikare barenga 1100 bashyizwe mu kiruhuko

August 31, 2024
Imikino

FERWABA yatangaje uko amakipe azahura mu mwaka w’imikino wa 2024

January 30, 2024
Ubuzima

The Dr Alfred Paul Jahn Foundation has provided food and hygiene supplies to 170 families (Photos)

October 6, 2024
Imyidagaduro

Ibyishimo ni byose mu muryango wa The Ben na Pamella nyuma yo kwibaruka imfura yabo

March 19, 2025
Imikino

Umutoza Seninga Innocent yabazwe Ikirenge nyuma yo kuvunikira mu myitozo

April 6, 2023
Imyidagaduro

Miss Igisabo yashyize hanze impapuro z’ubukwe bwe

June 26, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?