SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Tyla yasubitse ibitaramo yarafite kw’isi hose kubera uburwayi
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Tyla yasubitse ibitaramo yarafite kw’isi hose kubera uburwayi
Imyidagaduro

Tyla yasubitse ibitaramo yarafite kw’isi hose kubera uburwayi

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/03/09 at 1:34 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
1 Min Read
SHARE

Tyla uri mu bahanzi bagezweho muri Afurika y’Epfo aho akomoka no ku Isi yose muri rusange, yatangaje ko atazabasha gukora ibitaramo bizenguruka Isi yari afite muri Amerika n’i Burayi kubera imvune.

Mu butumwa yanditse kuri Instagram yavuze ko abaganga bamugiriye inama yo kudakomeza ibi bitaramo kubera imvune, gusa ntiyahishura ubwoko bw’imvune afite.

Yanditse ati “Nagerageje kubihisha, maze igihe ndi mu buribwe bukabije kubera imvune y’umwaka ushize. Nahuye n’abaganga ariko aho gukira ndushaho kuremba. Mbabajwe no kubamenyesha ko ntazaboneka mu bitaramo kuko ndamutse nkoze igitaramo ubuzima bwanjye bwarushaho kuba bubi.”

Mu mpera z’uku kwezi kwa Werurwe nibwo Tyla yateguraga gutangira ibi bitaramo bizenguruka Isi, ahereye Oslo no muri Amerika.

Tyla yihanganishije abazagira akababaro kubera ko batazamubona mu bitaramo, abizeza ko Imana imuri hafi ku buryo nakira azatangaza amatariki yo gusubukuraho ibitaramo. Abaguze amatike y’ibitaramo byo muri Amerika bazayasubizwa nk’uko bikubiye mu butumwa bwa Tyla.

Tyla aherutse gutwara Grammy award mu cyiciro cya Best African Music Performance abikesha indirimbo yitwa Water.

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul March 9, 2024 March 9, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Danny Vumbi yamuritse alubumu ye yise 365 ahishura byinshi ku rugendo rwe muri KIKAC Music

December 20, 2023
Andi makuru

Perezida Kagame yagize Maj Gen Alex Kagame Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, naho Maj Gen Andrew Kagame agirwa Umuyobozi wa Diviziyo ya Mbere

October 15, 2024
Imyidagaduro

The Ben yaguriye imodoka y’agaciro umukunzi we Pamella

March 29, 2023
Iyobokamana

Umuramyi Emmy yashyize hanze indirimbo”Umushumba yakomoye kubyo yakorewe n’abantu yizeraga

March 24, 2025
Imikino

“Ndishimye cyane, wari umwaka mwiza kuri njye ubwanjye no ku ikipe”! Cristiano Ronaldo!

December 31, 2023
Imyidagaduro

Israel Mbonyi, David Bayingana, Muyoboke na Junior Rumaga berekeje i Burayi 

June 6, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?