SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Amateka ya Massamba Intore witegura kwizihiza imyaka 40 amaze mu muziki Gakondo
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Amateka ya Massamba Intore witegura kwizihiza imyaka 40 amaze mu muziki Gakondo
Imyidagaduro

Amateka ya Massamba Intore witegura kwizihiza imyaka 40 amaze mu muziki Gakondo

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/03/09 at 12:57 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
6 Min Read
SHARE

Umunyabigwi  mu muziki gakondo Massamba Butera Intore uzwi nka Massamba Intore umuhungu w’umukigitananga  Sentore  ari mu myiteguro yo gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 40 ishize ari mu rugendo rw’umuziki, rwatangiriye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda, inganzo ye igakomeza kugenda  ikundwa na benshi  biganjemo abakiri bato n’abakuru  kugeza n’ubu

Iyi myaka iherekejwe n’ibikorwa bifatika; birimo nk’ibitaramo n’amaserukiramuco yaririmbyemo, abageni yagiye aririmbira mu bukwe n’ibirori bitandukanye, uruhare rwe mu guteza imbere abahanzi bakiri bato, gukomeza gukotanira Itorero ry’Igihugu Urukerereza n’ibindi.

Ibi nibyo byatumye abari hafi ye bamusaba gukora igitaramo cyo kwizihiza iyi myaka ishize ari mu muziki. amakuru yizeye aturuka mu bantu be  ba hafi avuga ko iki gitaramo gishobora kuba hagati ya  tariki hagati ya tariki 10 na 15 Kanama 2024 nyuma y’Amatora ya Perezida n’ay’Abadepite.

Ni igitaramo gishobora kubera muri Kigali Convention Center cyangwa se muri BK Arena. Massamba Intore yigeze kuvuga ko kwinjira mu muziki byatumye inganzo ye ivomera ku buhanga bwa Perezida Kagame, kuko imyaka mirongo ine ishize ariho yubakiye.

Mu kiganiro na RBA, yavuze ko Kagame yamubereye icyitigererezo, kandi akurikiranira hafi imiyoborere ye.

Ati “Anyigisha byinshi! Anyigisha ubuzima, akanyigisha uko umuntu yitwara mu butwari cyane cyane, ni byinshi. Intambara twayigiyemo turi bato, tuyinjiramo tutayumva, waganira nawe ukumva we ari kure cyane, arabizi, afite intumbero iri kure cyane, kumukurikira rero no kumwumva ahanini n’indirimbo ndirimba nyinshi cyane izi zijyane n’Ingabo, zijyanye n’ubutwari ibyinshi niwe mbivanaho…”

Uyu muhanzi asobanura ko mu myaka y’ubuzima bwe yababajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ariko kandi yishimira kugira Igihugu ‘kuko ndi mu bagiharaniye’.

Avuga ko indirimbo ‘Wirira’ iranga urugendo rwe, kuko yayihimbye ari mu buhunzi, kandi agendana n’ayo kugeza ahungutse.

Ubwo yari mu gitaramo cya Ally Soudy cyabereye muri Camp Kigali, ku wa 5 Kanama 2023, Massamba yavuze ko imyaka 40 ishize ari mu muziki, ari urugendo rurerure, kandi yarushyigikiwemo no kuba iwabo mu rugo bari abanyamuziki. We avuga ko ari umurage.

Yavuze ko yaririmbye muri Korali mu gihe cy’imyaka mike, nyuma ayivamo kubera ko yumvaga bitaryoshye cyane nka gakondo.

Massamba avuga ko ubwo yari hagati y’imyaka 20 na 21 y’amavuko, yabonye ko akwiye gukoresha inganzo ye mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Ati “Naravuze nti ntabwo iyi nganzo ibereye mu buhunzi. Ntabwo ibereye aho ndi, ibereye aho abandi bari kugirango nzabone iki gihugu kibereye Abanyarwanda.”

Massamba avuga ko muri urwo rugendo rwo kwitegura kujya ku rugamba, yasezeye umuryango we anasezera umukobwa w’Umurundikazi bakundanaga.

Yavuze ko ibihe yagiranye n’umukunzi we amusezera, ariho havuye indirimbo ‘Wirira’. Ati “Nanjye nigeze kugira umukunzi icyo gihe. Ntabwo yari umunyarwandakazi, yari umurundikazi, njya kumusezera mubwira ko nsanze abari ku rugamba. Byaramubabaje. Ntiyabishakaga. Ariko mubwira ko nzagaruka.”

Massamba avuga ko nyuma y’imyaka ine yamaze ku rugamba yasubiye mu Burundi, asanga wa mukobwa yarabyabaye.

Ati “Nasubiye mu Burundi aho navukiye nsanga wa mukobwa amaze kugira abana bane. Imyaka ine namaze, we yari amaze kubyara, Ariko byari byiza.”

Mu 1989 Masamba yagiye aho Ingabo zari iza RPA ziteguriraga muri Uganda (Bwari bwo bwa mbere ahageze), atozwa buri kimwe ntiyongera gusubira mu Burundi kuva ubwo.

Urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiye mu 1990, Masamba akotanira gushaka Igihugu nk’abandi bose, kuko Se yamubwiraga ko ‘u Rwanda ruva inda imwe n’Ijuru’.

Masamba wakoresheje inganzo ye ku rugamba mu gukangurira abantu gutera inkunga Ingabo zari iza RPA, yanigishijwe imbunda kugira ngo azabashe kwitabara igihe yaba asagariwe n’umwanzi ari ku rubyiniro n’ahandi.

Urugamba rwamwigishije umuco w’Ubutwari no kwemera guhara buri kimwe. Yagiye ku rugamba mu gihe hari hashize igihe gito abonye Buruse yo kujya kwiga mu mahanga.

Ni urugamba yahuriyeho na Fred Gisa Rwigema n’itsinda yari ayoboye ry’abasirikare babohoye u Rwanda. Masamba avuga ko yagiye muri Uganda, kugira ngo ahabwe amabwiriza y’urugamba n’uko akomeza gukoresha inganzo ye.

Masamba yakuriye mu muryango w’abahanzi kugera kuri Sekuru, Munzenze. Avuga ko imirimo yose yahabwa gukora yasaba kuyiherekesha gukora umuziki.

Se yatangiye kumwigisha kubyina ubwo yari agejeje imyaka itanu y’amavuko. Atangira kuririmba no kujya ku rubyiniro kuva afite imyaka irindwi kugera ku 10.

Ku myaka 13 y’amavuko, ni bwo Masamba Intore yahimbye indirimbo ye ya mbere. Ni indirimbo ariko itari ifite ubuzima nk’uko abivuga, bitewe n’uko nta buhanga n’uburambe yari yakagize mu muziki we.

Byasabye ko Se Sentore Athanase anononsora iyi ndirimbo. Masamba yatinze no kuyishyira kuri Album ze, ahanini bitewe n’ukuntu yari imeze n’uburyo yayikoranye amaraso ya Gisore yatangiye gukunda abakobwa.

Uyu muhanzi nubwo yakuze atozwa kuririmba gakondo, Se yanamujyanye muri Korali kugira ngo ijwi rye rikomere kandi risohoke nk’uko arishaka.

Ku myaka 16, Masamba yatangiye kwiga iby’ubutore birimo guhamiriza no kubyina yigiraga mu itorero rya Se, Indashyikirwa.

Yatangiye kuryoherwa n’ubusitari agejeje imyaka 19, 20… ku buryo abo mu Burundi aho bari bazi ko umuntu uririmba Kinyarwanda abantu bakaryoherwa ari Masamba.

Masamba yabanaga bya hafi na Mutamuliza Annociata [Kamaliza] cyane cyane mu gihe cyo kuvana indirimbo mu mashyi bazishyira muri gitari. Mu gihe yiteguraga gutangira kurya ku mafaranga y’umuziki nibwo yagiye ku rugamba; dosiye y’ubusitari ‘iba irarangiye’.

Yakoze ibyo yasabwaga nk’abandi basore ku rugamba, ariko ingabo zari iza RPA zimubonamo ubuhanga bw’inganzo kandi bukenewe atangira gukora indirimbo zihamagarira gushyigikira, urubyiruko kwitabira urugamba no gushakisha inkunga.

 

You Might Also Like

The Ben yaciye amarenga yo gukora igitaramo cya Kabiri cya New Year Groove

Bwiza yashyize hanze amashusho y’indirimbo Nasara ashimira Producer Loader wamubaye hafi mu rugendo rwe

Umunyarwenya Dr Kingsley wigaruriye imitima y’abanyarwanda agiye gukorera igitaramo I Kigali

Kera kabaye Kenny Sol yasohotse muri 1:55 AM

Asinah Erra yagejeje ikirego cy’umunya-eritrea uherutse kumukubita urushyi muri RIB

Nsanzabera Jean Paul March 9, 2024 March 9, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Ikigo Bilt Llc cya Steve Harvey cyasinye amasezerano y’imikoranire na RDB

December 16, 2024
Imyidagaduro

Ibirori bya abambaye umweru bya Zari byitabiriwe n’abanyamujyi benshi (Amafoto)

December 30, 2023
Imyidagaduro

Boukuru wazamukiye mu ‘ArtRwanda-Ubuhanzi’ agiye kumurika alubumu ye ya mbere yise Gikundiro

August 21, 2024
Imyidagaduro

Uwicyeza Pamella witegura kurushinga na The Ben yakorewe ibirori bya Bridal Shower

November 19, 2023
Imyidagaduro

Bruce Melodie yishimiye uko yanditswe mu itangazamakuru mpuzamahanga muri 2023

January 11, 2024
Andi makuru

RDC :Umutwe wa M23 wigaruriye umupaka wa Kamanyola

February 19, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?