Umukinnyi wa Filime Niragire Marie France wamenyekanye nka Sonia yatangije Televiziyo nshya izajya yibanda ku myidagaduro yitwa “Genesis” aba umugore wa mbere mu Rwanda ubikoze.
Marie France asanzwe azwi cyane mu ruganda rwa Sinema yashinze Televiziyo avuga ko igitekerezo cyabyo cyavuye n’ubundi muri uyu mwuga yamenyekaniyemo.
Ati “Nagize igitekerezo ubwo nari ntangiye kujya nkora filime zanjye niga ku isoko nzajya nzicuruzamo nsanga hari imbogamizi mpitamo gukora igitangazamakuru cyamfasha kigafasha n’abandi.”
Iyi Televiziyo yatangiye no kugaragara kuri Canal+ avuga ko yamutwaye amafaranga menshi kandi ko agikomeza kubaka bitewe nuko inzozi z’igitangazamakuru yifuza zitaruzuzwa.
Imikorere ya Genesis TV yibanda ku rubyiruko, ku banyempano mu myidagaduro n’ibindi bijyanye nabyo birimo ubukerarugendo n’ikoranabuhanga.
Kuba abaye umugore wa mbere mu Rwanda ushinze Televiziyo ngo arabishimira Imana.
Ati “Ndashima lmana ndetse na leta y’u Rwanda ihora idushishikariza gukora twiteza imbere tugatinyuka gukora.”
Niragire yatangiye gukina filime mu 2008 kugeza ubu amaze kugaragara muri nyinshi zakunzwe. Yakuze yumva afite inzozi zo kuba umunyamakuru no gukora mu ndege. Aheruka kugaragara muri filime ye yitwa ‘Little Angels’ yubakiye ku buzima busanzwe bwa buri munsi yanagize uruhare mu ifatwa ry’amashusho yayo.
Yayikoze nyuma y’amahugurwa akomeye yahawe n’itsinda ry’abantu baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bijyanye n’uruganda rwa filime ndetse n’ikorwa rya filime kugeza ishyizwe ku isoko. Ni amahugurwa yahuriyemo n’Abanyarwanda n’abandi bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika. Uyu mugore yanahuguwe n’ikigo Kwetu Film Institute n’ibindi bigo bifite aho bihuriye n’inganda ndangamuco.
Akunda kugira inama abagore by’umwihariko bacyitinya, abasaba kugaragaza ibibarimo kuko aribwo buryo bwiza bwo gutanga umusanzu mu kubaka ubukungu bw’igihugu. Ati “Nibatinyuke bakore burya ntabwo wahomba utashoye, nibakore nibiba bibi bigiremo bakore ibyiza ariko bakore ibyo bakunda kuko nibyo bizatuma bagera ku nzozi zabo.”
Marie France Niragire wamamaye ku izina rya Sonia yamenyekanye cyane muri Filime ’Inzozi’ ari naryo yitwaga muri iyo Filime.
Yegukanye igihembo cya Rwanda Movie Awards 2013. Yanakinnye muri Filime yitwa Anita, igice cya mbere.
Marie France nawe ari muri barwiyeemzamirimo b’abari n’abategarugori bishimira ibyo bagezeho nyuma y’imyaka 30 u Rwanda Rwibohoye aho abona ko abari batakagombye kwicar ngo barekere amaboko mu miguka kuko nabo ubwabo bashoboye gukora imirimo yabateza imbere .