Tonny Unique wamenyekanye mu ndirimbo nka Sawa sawa, Tukabyine, Nzajyahe, n’izindi, ari mu gahinda ko gupfusha umubyeyi we witabye Imana mu ijoro ryo ku wa 29 Gashyantare 2024.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yasangije abamukurikira inkuru y’urupfu rw’umubyeyi we.
Ati “Ruhuka mu mahoro mubyeyi, inshuti ya Yesu araruhutse, kugeza twongeye guhura mubyeyi wanjye, ndagukunda iteka ryose.”
Amakuru aturuka mu nshuti ze za hafi ni uko uyu mubyeyi yari amaze iminsi arwaye ndetse ari kwa muganga aho yanitabye Imana ari.
Tonny Unique ni umwe mu bahanzikazi bagize izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda kuva yawinjiramo mu 2015. Uretse gukora indirimbo zakunzwe, yanakoranye n’abahanzi bakomeye.
Uyu muhanzikazi watangiriye umuziki we mu yahoze yitwa ‘Touch Records’, yakoranye na MC Tino indirimbo yitwa Tukabyine, akorana na Jay Polly iyitwa Vuba mu gihe mu 2022 ubwo yari yongeye kubura iby’imiziki yakoranye indirimbo ‘Am done’ na Riderman.
Icyakora nyuma yo gukora iyi ndirimbo, yaje kubura mu ruhando rwa muzika benshi ntibamenya ko kimwe mu bintu ari kwitaho ari ubuzima bw’umubyeyi we wari watangiye kurwara.