Umunyabigwi akaba umwe mu bahanzi bakunzwe cyane hano mu Rwanda mu ndirimbo nka Bonane ,Agaseko,Nkunda kuragira ni zindi nyinshi zatumye amenyekana cyane nyuma y’igihe kinini atagaragara mu kibuga cy’umuziki yongeye gukora mu nganzo ashyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Unyumve’
Uyu muhanzi nyuma y’imyaka isaga itatu atagaragara mu muziki yadutangarije byinshi ku mpamvu zari zaratumye atagaragara mu muziki nkuko byari bisanzwe nawe iyo muganira wumva yari inzira igoranye cyane .
Yadutangarije ko imyaka itatu ishize yazitiwe cyane ‘n’ubushobozi budahagije’ mu gihe nashakaga gukora ibintu biri ku rwego rwiza’. Mako Nikoshwa anavuga ko imyaka itatu ishize yakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19 nk’abandi bose, ariko ko ntiyari yicaye ubusa kuko yakomeje guhanga ibihangano ‘kandi tugeze igihe cyo kubisohora’.
Uyu muhanzi yavuze ko imyaka itatu ishize atayisobanura nk’aho yari yavuyemo mu muziki, kuko ‘sinigeze mva mu muziki’. Avuga ko hamwe n’isoko ry’umuziki, yiyemeje gukora ibihangano byumvikana mu mpande zose z’isi, cyane cyane ibyubakiye ku mwimerere w’abanyarwanda.
Ati “Twatekerezaga gukora gakondo tukayihindura mu buryo buryoheye amatwi, mu buryo bugezweho, dukoresha ibikoresho bigezweho by’ubu ng’ubu, ariko dukoresha ibikoresho, tubishyira ku rwego rwiza. Izo rero n’izo ntego zacu, indirimbo zishobora kubyinwa mu tubyiniro, mbese nk’uko mwubyumva muri iyi nashyize hanze [Yayise ‘Unyumve’].”
Mako Nikoshwa ubu yasohoye amashusho y’indirimbo yise ‘Unyumve’ yanditse nyuma yo kubona ko hari abantu bajya mu rukundo babifata nk’imikino.
Yavuze ko urukundo atari ikintu cyo gukinisha, ahubwo iyo wakunze umuntu uba ugomba kumuharira umutima wawe wose.
Ati “Urwitwazo rw’umuntu uvuga ngo njyewe nta rukundo ngira, sibyo! Nta muntu utagira urukundo, ahubwo aho ruri aba atabihaye agaciro. Rero, byaba byiza ugakunda umuntu umwe wenyine, nibwo butumwa buri muri iyi ndirimbo.”
Uyu mugabo Yatangiriye umuziki muri Uganda mu mwaka wa 2004, amenyekana cyane binyuze mu ndirimbo zirimo n’izi ” Nkunda kuragira, ‘Nkutekerezaho’, ndetse n’izindi nyishi.
Mako Nikoshwa avuga ko yagiye mu muziki aherekeje umusore w’inshuti ye wavaga mu muryango w’abakire. Uwari waherekejwe kuririmba neza byaramunaniye bituma Mako Nikoshwa amufasha muri studio, birangira yinjiye mu muziki uko.