Umushoramari Nyagahene Eugène washinze ikigo Tele10 gifite amashami arimo Radio 10 yahishuye uko Perezida Paul Kagame yamusabye gushinga igitangazamakuru mu myaka 20 ishize.
Radio 10 yatangiye gukora tariki ya 28 Gashyantare mu 2004, gusa ubwo hizihizwaga imyaka 20 ishize aya mateka ya radiyo yigenga ya mbere mu Rwanda rwa nyuma ya 1994 yanditswe, Nyagahene yasobanuye ko bitaturutse ku gitekerezo cye.
Uyu mushoramari yagize ati “Igitekerezo rero si icyanjye. Burya ngo ubwenge burarahurwa. Nagize amahirwe yo kuba ahantu hakwiye, mu gihe gikwiye. Twari mu nama yari iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ni we watanze icyo gitekerezo, abisaba abantu bari bicaye aho, ati ariko nta kuntu twashaka radiyo zigenga, zigatangira?”
Nyagahene yasobanuye ko Perezida Kagame yarebye aho yari yicaye, bijyanye n’uko yari afite ikigo cyacuruzaga ibikoresho bifite aho bihurira na televiziyo, Tele10, amusaba gushinga radiyo yigenga.
Ati “Ni bwo arebye aho nari nicaye, icyo gihe Tele10 yari yaratangiye, twagurishaga ibintu bya DSTV n’ibindi. Ati ‘Wadukoreye radiyo yigenga!’ Ndamubwira nti ‘Nyakubahwa niba mubinyemereye, icyo ni ikintu gito cyane kuri njyewe, mu mezi abiri iyo radiyo izaba yatangiye gukora’.”
Nyagahene yasobanuye ko igitangazamakuru cye cyagowe no kubona amasoko, aho cyahuriraga na radiyo y’igihugu bitewe n’uko yakirushaga imbaraga. Ati “Twahuriye ku masoko amwe, bakaturusha imbaraga, bakayatwara ariko ntibyaduciye imbaraga, twarakomeje kubana na bo uko bishobotse.”
Uyu mushoramari yatangaje ko ikindi cyamugoye ari uko hari ubwo igitangazamakuru cye cyazamuraga impano z’abanyamakuru, bamara kumenyekana radiyo y’igihugu ikabatwara.
Yagize ati “Nta n’uwabihisha, hari abanyamakuru benshi twajyaga dukoresha, bamara kumenyekana, ikinyamakuru cya Leta kikabatwara. Amazina murayazi no kundusha. Ni byo bintu tutagomba guhoramo, ahubwo tugomba kureba ko twubaka n’abandi, bakaza ari benshi. Abanyarwanda miliyoni 12, ntihabura abanyamakuru nibura 1000 baruta abandi.”
Nyagahene yasabye abanyamakuru basanzwe mu mwuga gutanga umusanzu mu kuzamura impano mu itangazamakuru, ku bufatanye n’amashuri makuru na za kaminuza byigisha amasomo aryerekeyeho kugira ngo bazibe icyuho cyagaragaye mu bihe byashize.
Nyuma y’imyaka igera ku 9, Nyagahene yashinze TV10, gusa asobanura ko ari icyemezo kitari cyoroshye kuko amafaranga yifashishije mu bikorwa by’iyi televiziyo ari hafi ya yose yavaga muri radiyo.
Ati “Mu myaka ya mbere, televiziyo yatwaye udufaranga duke twabaga muri radiyo kuko ikiguzi cyo gukoresha televiziyo kiri hejuru cyane. Ariko ntabwo byaduciye imbaraga. Iyo urebye ubu ngubu TV10 uko ihagaze, uko imeze, twagombye kubyishimira.”
Nyagahene ahamya ko ikinyamakuru cye kiza ku mwanya wa kabiri inyuma y’icy’igihugu, abishingira ku kuba kiri ku muyoboro w’ibigo bikomeye muri Afurika; DSTV, Canal+ na Azam.
Radio 10 yaguye inzira y’itangazamakuru mu Rwanda kuko nyuma yayo hakurikiyeho izindi radiyo zirimo Salus ishamikiye kuri Kaminuza y’u Rwanda, Flash FM, Contact FM, City Radio n’izindi.
Uyu mushoramari ntago azwi muri ibi gusa kuko yashoye n’imari no mu bijyanye n’amahoteli aho afite Cleo Lake Kivu Hotel iherereye mu karere ka Karongi