SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: RIB yagiriye inama abakina n’ibirango by’igihugu n’amafaranga
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > RIB yagiriye inama abakina n’ibirango by’igihugu n’amafaranga
Andi makuru

RIB yagiriye inama abakina n’ibirango by’igihugu n’amafaranga

Ahupa Radio
Last updated: 2024/02/28 at 12:02 PM
Ahupa Radio
Share
3 Min Read
SHARE

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B Thierry, yaburiye abaturarwanda, abasaba kwirinda gukinira cyangwa kuvanga amagambo y’urwenya mu ndahiro bakora, bafashe cyangwa bari imbere y’ibendera ry’igihugu, cyo kimwe n’abakoresha amafaranga nabi.

Dr Murangira yabwiye RBA ko ibi bikorwa bidahwitse bigize icyaha kuko ibendera ari ikirango cy’igihugu ndetse amafaranga akwiye kubahwa kuko ari umutungo w’igihugu ukwiye agaciro.

Yakomeje avuga ko hari bamwe mu bagaragaye muri ibi bikorwa baganirijwe na RIB babisabira imbabazi bavuga ko batari babizi.

Ati “Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga hagaragara abantu bakoresha ibendera ry’igihugu mu buryo butari bwo akenshi ugasanga ababikora bashakira ubwamamare muri bene ibyo bikorwa.”

“Noneho hari n’abashakira ubwamamare mu kunyanyagiza amafaranga y’igihugu , ubukungu bw’igihugu babikora mu buryo budahwitse, turababwira ko ibi bikorwa bigize icyaha cyane. Niba wanabikoraga utabizi, birangirira aha”

Ku bakoresha ibendera mu buryo budahwitse, yatanze urugero avuga ko hari abajya gusezerana bakavuga amagambo ahabanye n’ayo bababwiye gusubiramo cyangwa atandukanye n’indahiro y’abashyingiranwe.

Yakomeje agira ati “Ugasanga umuntu agiye gusezerana nk’aho atasubiyemo ibyo bamubwira, agatangira kuvuga ibintu bidahuye afashe ku ibendera.”

Ku banyanyagiza amafaranga mu bantu cyangwa ahandi mu ruhame, yatanze urugero agaruka ku bakikora mu bukwe cyangwa abahanzi babikora aho banyura mu muhanda.

Ati “Mperutse kubona abantu ngo bagiye mu bukwe , umuntu afashe amafaranga y’igihugu aranagira abantu ngo ari gutwerera n’abandi bakajya aho bagatora, ibyo ni ibyo mu bindi bihugu si iby’i Rwanda.”

“Ntibikwiye ko ufasha umuntu hanyuma ukanyanyagiza amafaranga, kuko bigayitse cyane, binatesha agaciro amafaranga kuko nta ndangagaciro zibirimo”.

“Ugasanga umuntu runaka azanye icyamamare bazengurutse mu muhanda bari kunagira abantu amafaranga y’igihugu, muri kwa kuyafata hari abayarwanira bakayaca, amafaranga yubahwe, turabwira abantu ko bakwiriye kujya birinda ibyo bintu kuko ni ibikorwa bigize icyaha, uwabikoraga wese abimenye.”

Dr Murangira yasabye abanyamakaru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga kwirinda gusakaza bene ayo mashusho kuko bituma n’abandi bashaka kubikora bibwira ko bari gushaka ubwamamare bagendeye ku bandi babikoze avuga ko atari byiza ari ugutiza umurindi icyaha.

Umuvugizi wa RIB avuga ko bene ibi bikorwa bigize icyaha cyo gusuzugura no gupfobya ibendera cyangwa ibimenyetso biranga ubwigenge.

Ingingo rijyanye n’imikoreshereze n’iyubahirizwa ry’ibendera ry’igihugu, ivuga ku gusuzugura ibendera cyangwa ibimenyetso biranga ubwigenge.

Rivuga ko “Umuntu wese, ku mugaragaro kandi abigambiriye, usuzugura, upfobya, ukuraho, wonona cyangwa wandagaza ibendera, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1,000.00 Frw ariko atarenze 2.000.000 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano”. Ibi bihano kandi ni nabyo bihabwa uwiba ibendera.

Ingingo ya 219 y’itegeko riteganya ibyaha n’ ibihano muri rusange iteganya ko umuntu wese utwara, ushwanyaguza, wangiza cyangwa usuzugura ibendera cyangwa ibimenyetso biranga ubutegetsi bw’ikindi gihugu, bizamuwe cyangwa bishyizwe ahagaragara, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri.

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Ahupa Radio February 28, 2024 February 28, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Mr kagame azataramira abazitabira ibirori bya Karisimbi Summer Festival2023 i Rubavu

June 21, 2023
Imyidagaduro

Boukuru wazamukiye mu ‘ArtRwanda-Ubuhanzi’ agiye kumurika alubumu ye ya mbere yise Gikundiro

August 21, 2024
Imikino

APR BBC yatsinze umukino wa kabiri muri BAL

May 8, 2024
Andi makuru

Haribazwa aho Omar al-Bashir aherereye muri iyi mirwano

April 26, 2023
Andi makuru

Umuvugizi wa Guverinoma ya DRC yongeye kwikoma u Rwanda

January 7, 2025
Imyidagaduro

Umugore wa Justin Bieber yatangaje byinshi yahuye nabyo kuva yabana n’umugabo we

May 21, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?