Mu izina rya Perezida Paul Kagame, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, kuri uyu wa 24 Gashyantare 2024, yasezeye kuri Dr Hage Geingob wayoboraga Namibia.
Dr Geingob yapfiriye mu bitaro biri mu Murwa Mukuru wa Namibia, Windhoek, tariki ya 4 Gashyantare 2024. Yari amaze iminsi avurwa kanseri.
Mu muhango wo kumusezeraho mu cyubahiro wabereye muri ‘Independence Stadium’ kuri uyu wa 24 Gashyantare, Dr Ngirente yazirikanye uruhare yagize mu rugamba rwo kubohora Afurika, n’iterambere yagejeje kuri Namibia.
Yagize ati “Uyu munsi twahuriye hamwe kugira ngo duhe icyubahiro uwagize uruhare rukomeye mu kurwana urugamba rwo kubohora Afurika, tunizihiza ubuzima bwihariye bw’uyu muntu wakoreye igihugu cye gikomeye cya Namibia.”
“Mu izina rya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, Abanyarwanda na guverinoma ya Repubulika y’u Rwanda, turihanganisha kandi tunifatanya mu kababaro n’umuryango, abantu na Guverinoma ya Repubulika ya Namibia.”
Dr Ngirente yavuze ko urupfu rwa Dr Geingob ari igihombo gikomeye kuri Namibia na Afurika muri rusange, agaragaza ariko ko nubwo yapfuye, yasigiye Abanyafurika no ku yindi migabane umurage ukomeye wo guharanira ubwigenge n’ubutabera.
Yagaragaje ko mu gihe cy’ubutegetsi bwa Dr Geingob, umubano wa Namibia n’u Rwanda wateye imbere, aboneraho kwizeza abo mu bihugu byombi ko u Rwanda ruzashingira ku musingi wubatswe, ruwukomeza kurushaho.
Yagize ati “U Rwanda ruzahora ruzirikana umusanzu we mu mubano mwiza cyane w’ubuvandimwe uri hagati y’ibihugu byacu. Mfashe uyu mwanya kugira ngo mbizeze ko dufite ubushake bwo kongerera imbaraga uyu musingi ukomeye w’ubushuti n’ubufatanye.”
Dr Hage Geingob yayoboye Namibia kuva mu 2015, avuye ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe. Umuhango wo kumushyingura uteganyijwe kuri uyu wa 25 Gashyantare 2024.